Iburengerazuba: Hatangijwe umushinga wita ku buvuzi bw’amaso ku bana

Ku bufatanye n’Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, mu Ntara y’Iburengerazuba hatangijwe umushinga ugamije kwita ku buvuzi bw’amaso (Comprehensive Inclusive Eye Health) ukaba ugiye kuhakorera mu gihe cy’imyaka 3, ukazibanda cyane ku bana ariko hatirengagijwe n’ababyeyi babo bafite ikibazo.
Dr Tuyisabe Theophile Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, yasabye ko hashyirwaho ingengabihe yo gusura ibigo by’amashuri byose byo muri iriya Ntara kugira ngo abana bose bafite ikibazo cy’amaso bamenyekane bitabweho hakiri kare.
Yagaragaje ko abantu 35147 bakiriwe ku Bitaro bya Kabgayi bivura amaso kuva muri Mutarama kugeza mu Kwakira uyu mwaka, asanga uyu mubare ugaragaza ko ikibazo cy’uburwayi bw’amaso giteye inkeke.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yashimye abateguye uyu mushinga wo kwita ku buvuzi bw’amaso by’umwihariko ku bana, yagize ati: “Niba hari umwana twarokora binyuze muri uyu mushinga, ubufasha bwose bukenewe Intara yiteguye kubutanga”.
Yashimangiye ko iyi gahunda Ubuyobozi bw’iyi Ntara buzayishyigikira aho ku Ntara n’Uturere hashyizweho abantu bazajya bakurikirana iki gikorwa umunsi ku wundi bagatanga raporo.
Yijeje kandi ko inzego zose zigiye gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bose bayimenye, hatazagira ucikanwa.

Inzobere mu buvuzi bw’amaso zivuga ko nubwo umubare munini w’Abanyarwanda bumva neza agaciro k’ubuvuzi bw’amaso, hari benshi bajya kwa muganga bakererewe kandi ijisho riri mu bice by’umubiri bitihangana igihe kinini.
Dr. Livin Uwemeye, Umuganga w’inzobere mu Bitaro bya Kabgayi avuga ko uko umuntu akererwa bituma n’amahirwe yo kongera kubona neza agenda agabanyuka.
Ati: “Nkaba nsaba rero ababyeyi ndetse n’abantu bakuru muri rusange, ko igihe umuntu agize ikibazo agomba kwihutira kugana ubuvuzi bw’amaso bumwegereye kuva ku kigo nderabuzima kugera ku bitaro. Ijisho ni urugingo rutoya ariko rutihangana, iyo rero umuntu agize ikibazo agashyiramo ibyatsi cyangwa akigurira imiti, ashobora kwangiza byinshi kurusha uko byari bimeze.”
Avuga kandi ko uretse indwara z’amaso zishobora gutuma umuntu ahuma, hari n’izishobora gutuma atakaza ubuzima igihe yaba ativurije igihe, harimo nka kanseri y’amaso n’izindi ndwara zigaragarira mu maso ariko zifite ibindi bice by’umubiri zafashe, ndetse n’impanuka za hato na hato.
Uriya mushinga watangijwe ukaba witezweho byinshi birimo no gutuma abantu bakangukira kwita no kubungabunga ubuzima bw’amaso.
Watangijwe ku bufatanye bw’Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso n’Umuryango See You Foundation, ukaba witezweho ko mu mwaka umwe hazaba hamaze gusuzumwa abana bagera ku 140,000 mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ibikorwa byo gusuzuma abana byatangiye guhera mu kwezi k’Ukwakira nyuma yo kongerera ubumenyi bamwe mu baforomo bo ku bigo nderabuzima n’abashinzwe ubuvuzi bw’amaso ku Bitaro by’Uturere uko ari 12.

