Iburasirazuba: Polisi yerekanye 5 bakekwaho kwiba miliyoni 25 Frw na telefoni 600

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abasore 5 ikurikiranyeho ibikorwa by’urugomo birimo gukomeretsa abantu no kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 25, telefoni ziga 600, mudasobwa n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko abo basore batawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2025, bakaba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 19 na 26.

Yavuze ko bari bamaze igihe bakorera ibikorwa by’urugomo mu Turere twa Kayonza na Gatsibo.

Ati: “Ni ibikorwa bamazemo igihe kuko umukuru muri bo atubwira ko amaze imyaka 3 abikora. Abo basore uko ari 5, babiri bava indi imwe, undi ni mubyara wabo, ndetse n’abaturanyi babo babiri.”

Yavuze ko iryo tsinda rigizwe n’abasore 6, hakaba hafashwe 5 umwe akaba yatorokeye mu gihugu cya Uganda, Polisi ikaba ikomeje kumushakisha.

Ni ibikorwa by’ubujura bakekwaho gukora mu bihe bitandukanye, Polisi ivuga ko bategaga abantu bakabambura, hafi y’Akarere ka Kayonza, n’ahitwa kwa Surura, aho imihanda ibiri ihurira [uva i Rwamagana n’undi ujya i Ngoma], ku muhanda ujya i Kibungo n’aho bita ku Badive ku muhanda ujya i Nyagatare, bakaba bivugira ko bamaze kubikora inshuro 5.

SP Twizeyimana ati: “Babikoraga bambaye impuzankano z’abanyerondo bagiye biba ahantu hatandukanye ndetse banafite n’intwaro gakondo, imihoro, amapiki n’amabuye.”

Yunzemo ati: “Hari aho bagenda bagapfumura inzu bakinjira, noneho abandi bagasigara hanze bafite imifuka y’amabuye bari butere buri muntu wese uza ahuruye.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun

Polisi ikomeza ivuga ko abo basore biyemerera ko bagize uruhare mu bujura ku itariki ya 24 Mata 2025, bwabereye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, aho batoboye amaduka abiri bahiba telefone 8 na radiyo, banakomeretsa n’umuzamu.

Abo ngo banagize uruhare mu bujura bwabereye i Gahini mu Karere ka Kayonza, aho bita kuri Videwo, ku itariki 3 Gicurasi 2025, aho bishe ingufuri y’inzu y’ubucuruzi, bayinjiramo batwara telefoni 150, na mudasobwa igendanwa, banakomeretsa ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu, ndetse banatera amabuye abaturage bari baje gutabara.

SP Twizeyimana yumvikanishije ko bakomeje kwiyoberanya bambaye ibipfuka amasura (mask) n’intoki ku buryo ntawari kubamenya.

Ati: “Ku itariki 14 Gicurasi 2025, bagize uruhare mu bujura mu iduka ry’uwitwa Hirwa, biba telefoni 500, n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 yari mu iduka, bakomeretsa n’umuntu wari hafi aho ku cyuma gisya, baniba n’amasaha atanu mashyashya.”

Yunzemo ati: “Ku itariki ya 1 Gicurasi 2025, bateye kuri MTN Centre, bica urugi binjiramo, biba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8 yari arimo, baterura umutamenwa warimo miliyoni 15 Frw, bananirwa kuwufungura, bawuta mu muhanda.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe banahibye telefoni 2 zigezweho (smart phone), banakomeretsa umuzamu n’umukozi kuri sitasiyo ya lisansi, bari baje gutabara.

Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko ibyo bikorwa by’urugomo ikomeje kubihashya, aho bijyana n’ibikorwa byabereye mu Karere ka Kayonza, i Rukara aho abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe biyise (Wazalendo), aho abagera kuri 55 batawe muri yombi, bakekwaho gukora urugomo rwo kwibasira abaturage.

Nanone kandi mu Karere ka Bugesera, Polisi iherutse guta muri yombi abasore 3 muri 6 bakekwaho gutega abantu mu nzira bakabambura.

Polisi y’Igihugu yerekanye 5 bakurikiranyweho kwiba miliyoni 25 Frw na telefoni zisaga 600
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Ndacyayisenga jean claude says:
Kamena 11, 2025 at 11:19 pm

Polici
Yacu kwisonga
Kayonza mwakoze
Dutekane kubwogushishoza kwanyu
Turikumwe dutangira amakuru kugihe

Ndacyayisenga jean claude says:
Kamena 11, 2025 at 11:19 pm

Polici
Yacu kwisonga
Kayonza mwakoze
Dutekane kubwogushishoza kwanyu
Turikumwe dutangira amakuru kugihe

Ndacyayisenga jean claude says:
Kamena 11, 2025 at 11:19 pm

Polici
Yacu kwisonga
Kayonza mwakoze
Dutekane kubwogushishoza kwanyu
Turikumwe dutangira amakuru kugihe

Twayigize Augustin says:
Kamena 12, 2025 at 3:01 am

Police y,u Rwanda turabashimiye cyane natwe nkurubyiruko rw,Abakorerabushake twiyemeje gutanga umusanzuwacu mukuba buriwese ijisho ryamugenziwe dukumira icyaha kitaraba dutangira amakuru kugihe kandivuba "Ntakudohoka"

lg says:
Kamena 12, 2025 at 7:17 am

Nigute abantu biba ahantu nko kuli Mtn mumugi hakabura abatabara abazamu abanyerondo nabandi kugeza basohora umutamenwa ukanibaza ukuntu umuntu ufite ubwenge yandatika milioni 8 afite umutamenwa keretse niba wali wuzuye nabyo namabanki àraho undi nawe agata milioni 3 aho mwiduka numuzamu umwe ufite inkoni

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE