Iburasirazuba: Kampire yubakiwe inzu na ba Mutimawurugo aruhuka kunyagirwa

Bamwe mu baturage batuye mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira ibikorwa bagezwaho n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) kuko bibafasha kwiteza imbere, gutura heza, kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi mu bana n’ibindi.
Kampire Berancille wavutse mu 1962 utuye Rugobagoba mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ni umwe mu miryango 12 yubakiwe inzu n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yishimira ko yubakiwe inzu yo kubamo igezweho na ba Mutimawurugo, amaze amezi atanu atujwe mu y’amatafari ahiye irimo na sima avuye mu nzu y’ibyondo yamuviraga akabura aho arambika umusaya atekanye nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abana be bane n’umugabo we.
Kampire asobanura ubuzima yabagamo mbere avuga ko inzu ye no kuyikurungira byari bitagishoboka kuko yavaga ariko ubu akaba abayeho neza atekanye kuko ari mu nzu nziza.
Yagize ati: “Mba ahantu heza nubakiwe n’abagore bakunda Abanyarwanda. Ubu ndaryama ngasinzira kuko inzu mbamo ntiva nkuko iyo nari ndimo mbere yavaga nkajya mu nguni y’inzu kugeza imvura ihise, ubu naruhutse kunyagirwa. Imana ihe umugisha Abayobozi bakuru b’Igihugu basubije agaciro umugore nawe akaba agira uruhare mu bikorwa by’iterambere.”
Bamwe mu bagore bari barwaje abana bitewe n’imirire mibi kubera indyo ituzuye bavuga imyato gahunda ya Leta y’igikoni cy’Umudugudu ariko by’umwihariko abagore bagira uruhare mu masomo bahabwa ku gutegura indyo yuzuye no kwita ku isuku aho bateranira.
Mutegwaraba Peninah atuye mu Mudugudu wa Nyirarukara, mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, yavuze ko mu 2022 yabyaye umwana apima ibilo bibiri n’igice ariko uko umwana yakuraga ngo ibilo byagiye bigabanyuka umwana asigarana ikilo kimwe n’amagarama 600, ariko agira amahirwe yegerwa n’abagore bari muri komite ya CNF mu Kagari n’Abajyanama b’ubuzima.
Ati: “Ndi umuhinzi- mworozi ariko natunguwe no gusanga umwana atiyongera mu bilo ariko nsanga ntegura ifunguro ritujuje intungamubiri zihagije kugeza ubwo umwana agiye mu Mutuku.
Ubu, ndishimira ko nafashijwe na CNF ikampugura ku buryo ubu nanjye iyo ndi hamwe n’abandi ku Gikoni cy’umudugudu dutegurira hamwe amafunguro duha abana. Ubu umwana wanjye ameze neza kandi arashyitse, apima ibilo 12 ku myaka ibiri n’igice.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette yavuze ko mu Mirenge 95 yo mu Burasirazuba yo buri umwe ufite Umudugudu uzibandwaho mu kwesa imihigo ya Mutimawurugo kugira ngo ibikorwa bihindura imibereho y’abaturage bibegerezwe.
Yagize ati: “Muri buri Murenge dufatamo Umudugudu umwe dukoreramo imihigo kugira ngo abaturage barimo bafite amikoro make bibandweho kandi buri mwaka turahindura ariko nabwo Umurenge twakoreye ntituwirengagiza ahubwo dukoreramo ibikorwa bike. Tuzakomeza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Madamu Dr.Jeanne Nyirahabimana yavuze ko ibikorwa bya Mutimawurugo bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda. Yasabye abagore gufatanya mu gushyira mu bikorwa gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere y’Imyaka 5 NST2 (2024-2029) na NST1 yarangiye.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi, izi gahunda zombi zigamije gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 (vision 2050) kigamije guteza imbere u Rwanda ku buryo Abanyarwanda bose bazagira iterambere rirambye, bityo bakagira n’imibereho irushijeho kuba myiza; turabasaba ubufatanye mu kwesa uyu muhigo kuko barashoboye kandi ni ngombwa ko ba Mutimawurugo bafata izo nshingano bakegera abaturage kandi bakabahugura”.
Ibikorwa byakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka w’imihigo 2023/2024 birimo kuremera imiryango itishoboye inka, amatungo magufi, imashini zidoda, ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de santé), ibiryamirwa (matelas) n’ibindi bikorwa bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 287 976 105, gutera ibiti by’imbuto ziribwa 27 812; kubaka uturima tw’igikoni 16 360; imiganda ya ba Mutimawurugo 380, abangavu 58 bakorewe ubuvugizi basubira mu ishuri, amatsinda yitabiriye gukoresha ikoranabuhanga 647, abagore n’abakobwa bitabiriye kwiga imyuga n’ubumenyingiro 527, imiryango 206 yavuye mu makimbirane irasezerana n’ibindi bikorwa.
Ibarura rusange ry’Abaturage rya 5 (NISR Census 2022) ryagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage 3,563,145 muri bo abagore ari 1,828,751 bangana 51.3%.



