Iburasirazuba: Barasabwa kwirinda guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Guverineri w’iyo Ntara CG Gasana K. Emmanuel mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 6 Mata 2023, ahagarutswe ku ngamba zo gukumira no kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anibutsa ko ari ngombwa kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Umuryango nyarwanda muri politiki yo kwimakaza Ndi Umunywaranda n’ubudaheranwa n’ubutabera abantu bumve ko ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya bidafite intebe mu Rwanda, kandi nta n’icyo byafasha.”
Yanagarutse ku bikwiriye kuranga abaturarwanda by’umwihariko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Ni igihe cyiza cyo gusura, guhumuriza, gufata mu mugongo, gufasha no gufatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twirinde urugomo, twirinde imvugo isesereza no gupfobya, twirinde ibyo ari byo byose byatuma duhungabanya umutekano cyangwa abarokotse bakabura ubufasha kandi duhari.”
Guverineri Gasana yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza ngenderwaho mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birinda ibibujijwe muri aya mabwiriza yatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, birimo kuba hafi abarokotse Jenoside no kwirinda kubasesereza; kubaka ubunyarwanda no kunga ubumwe.
Ati: “Muri iki gihe cyo kwibuka ubutumwa natanga mu batuye iyi Ntara ni uko twafatanya muri uru rugendo tukubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu buri munyarwanda wese azirikana ndi Umunyarwanda, kubahiriza amasaha n’igihe cyo kwibuka twirinda ibyarogoya n’ibinyuranyije n’agaciro ko kwibuka.”
Abahagarariye inzego z’umutekano bagaragarije itangazamakuru ko biteguye kubungabunga umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha n’icyahungabanya umutekano cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko by’umwihariko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inzego z’umutekano ziteguye.
Ati: “Polisi n’abafatanyabikorwa dufatanya turiteguye kuburizamo umuntu wese watekereza guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka haba gukora ibyaha bitandukanye ndetse n’iby’ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya, harasabwa rero ko tugira ubufatanye abantu bagahererekanya amakuru hakaburizwamo ibyo bikorwa.”
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hubert, we yasabye abaturage kwirinda gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyipfobya no kuyihakana.
Guverineri Gasana yagaragarije itangazamakuru ko iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabanjirijwe n’icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri icyo cyumweru cy’ubumwe n’ubudaheranwa hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo; gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukangurira abaturage kuzifatanya n’abandi Banyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Urubyiruko rukaba rusabwa gukomeza ubumwe n’ubudatsimburwa no kudaheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe ahari bakiteza imbere, bakanubaka Igihugu bazirikana ko ari icyabo kandi ari n’inshingano bafite mu kucyubaka.


