Iburasirazuba: Abiga muri kaminuza basaga 400 baganirijwe ku butwari

Mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Mutarama 2023, hateraniye urubyiruko rusaga 400 rwiga muri kaminuza 8 ziri mu Ntara y’Iburasirazuba rurimo gusoza ibyiciro by’amashuri barimo, bakaba basobanuriwe ubutwari n’ibiranga intwari, ahagarutswe ku kuba ubutwari bwagaragara mu byiciro byose by’ubuzima.
Ni ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine n’Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano Gen. James Kabarebe.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya yagize ati: “Muri iki gihe igikorwa cy’ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by’imibereho y’abantu n’Igihugu, haba mu kugiteza imbere, imibereho myiza, ubumenyi n’ikoranabuhanga, n’ibindi”.

Dr. Uwamariya ubwo yatangizaga ibi biganiro, yagarutse ku byaranze ubutwari bw’Abanyarwanda, aboneraho gushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa byiza, bifitiye igihugu akamaro bagendeye ku murage w’ubutwari Abanyarwanda bakura ku bakurambere.
Yabibukije ibikwiye kuranga intwari, yasabye urubyiruko gukunda igihugu no guhagarara ku kuri nk’uko byagiye biranga Intwari z’u Rwanda yanagaragaje uko intwari zigomba kurangwa n’umutima ukomeye ushyigikira icyiza, kugaragaza ikibi no kukirwanya bivuye inyuma.
Minisitiri w’Uburezi yibukije urubyiruko ko no mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rwagobotswe n’intwari zarwitangiye.
Ati: “Murangwe no gukora ibikorwa byiza, bihebuje,bifitiye umuryango n’igihugu akamaro. Mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rwagobotswe n’intwari zarwitangiye zitizigama”.
Yanabasabye kurangwa no kwitanga, no kuba intangarugero muri byose.
Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano Gen. James Kabarebe yahereye ku bijyanye n’amateka n’ubutwari bw’Abanyarwanda, asobanura ko ubutwari bwatangiye kera mbere y’ubukoloni ariko bukaza guhungabanywa n’ubukoloni.

Ni ibiganiro byateguwe n’Intara y’Iburasirazuba bigamije gusobanurira urubyiruko rwa za kaminuza n’amashuri makuru, ibijyanye n’ubutwari, ndetse hakaba hashize icyumweru bitegurwa aho urubyiruko rwakoze ibikorwa binyuranye nko gusura Umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu (u Rwanda) mu Karere ka Nyagatare.
Ikindi hagiye haba n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye biganisha ku butwari byitabiriwe n’urubyiruko rwo muri kaminuza n’amashuri makuru byo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Dr. Uwamariya yasabye urubyiruko rwo muri Kaminuza zo muri iyi Ntara, ko ibiganiro nk’ibi n’ubumenyi bahabwa mu mashuri babikuramo amasomo abafasha kugira uruhare mu kubaka Igihugu gishingiye ku bumenyi nk’uko biri mu Cyerekezo 2050.
Ibyo biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’;byibanze ku byaranze amateka y’u Rwanda mu bihe byahise mu butwari, ibirimo gukorwa ubu ndetse n’ibiteganywa gukorwa ahazaza.


