Iburasirazuba: Abayobozi mu nzego zibanze basabwe kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yasabye abayobozi mu nzego zibanze by’umwihariko ba midugudu mu Karere ka Bugesera kugira uruhare mu kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage mu midugudu bayoboye.

Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 11 Kamena, mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yahuje abayobozi barenga 800 bahagarariye inzego z’ibanze.

Ni inama yari igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere. Guverineri Rubingisa, yanibukije abayobozi batandukanye mu nzego zibanze gushyira imbaraga mu kunoza isuku n’isukura.

Umuyobozi w’Akarere Richard Mutabazi, yagaragaje ko bahuriye hamwe kugira ngo bisuzume, baganire ndetse bafate ingamba z’ibyo biyemeje kuzashyira mu bikorwa, ashimangira ko imikorere myiza igomba guhera ku rwego rw’Umudugudu.

Yagize ati: “Imbaraga zose twashyiramo […] kubigeraho bizashingira ku miyoborere, imikorere n’imikoranire y’abayoboye mu Mudugudu, bityo rero tukavuga ngo ‘Intsinzi iri ku mudugudu’. Iyi nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ni yo nama nkuru mu Karere, ihuza abayobozi b’inzego z’ibanze.”

Mutabazi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, akomeza agira ati: “Duhuriye hamwe ngo twisuzume, tuganire dufate ingamba, twiyemeze kandi tuzashyire mu ngiro.”

Inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Intsinzi iri ku mudugudu’.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’Ingo muri rusange (EICV7) bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bugaragaza ko Akarere ka Bugesera gafite igipimo cy’ubukene cya 23.7%, aho kaza ku mwanya wa 13 ku rwego rw’Igihugu, ku mwanya wa 3 mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abayobozi mu nzego zibanze kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, avuga ko intsinzi iri ku mudugudu
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE