Ibitaro bya Kigali by’indwara zo mu mutwe byakiriye ingimbi n’abangavu 600

Ubuyobozi bw’Ibitaro bitanga serivisi z’indwara zo mu mutwe bya ‘Kigali Mental Health Referral Hospital’ byatangiye gukora muri Mutarama 2024, bwatangaje ko bimaze kwakira ingimbi n’abangavu 600 bivuje indwara zo mu mutwe bagizwe n’ab’igitsinagore bangana na 52%.
Umuyobozi w’ibyo bitaro bikorera mu Mujyi wa Kigali Dr. Ndacyayisenga Dynamo, avuga ko nubwo abantu benshi bataramenya indwara zo mu mutwe ariko zibasira ibyiciro byose kandi ziba ikibazo gikomeye ku bana bato, ingimbi n’abangavu.
Dr. Ndacyayisenga mu kiganiro na RBA yavuze ko indwara nyinshi z’ubuzima bwo mu mutwe zitangirira mu buto, hagati y’imyaka 12-13, zikagenda zirushaho gukomera uko umwana agenda akura bitewe n’icyiciro agezemo.
Avuga ko akenshi iyo myaka ari yo umwana atangira kwibazamo ibibazo bitandukanye birebana n’ubuzima, atabisobanukirwa bikaba byamuviramo ubwo burwayi ndetse bukaba bushobora gukomera mu gihe budafatiranywe.
Ati: “Indwara zo mu mutwe zikomeye zitangira muri cya gihe umuntu agize imyaka 12-13, igihe umwana atangiye kwishakisha, ashaka kumenya aho akomoka n’ibindi. Hakiyongeraho no kutamenya amakuru ajyanye n’ubuzima iyo bitagenze neza ngo abone ibisobanuro bihagije bishobora kumukurana agatangira kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.”
Avuga ko kutamenya amakuru nyayo bimutera kutiyakira bikaba byamuviramo gutangira gukoresha ibiyobyabwenge no kwishora mu bindi bikorwa byashyira ubuzima bwe mu kaga.
Dr. Ndacyayisenga agaragaza ko ubwo burwayi bushobora no guterwa n’ihungabana umwana aterwa n’ibibazo rimwe na rimwe bimuturukaho, ibituruka kubo babana, amakimbirane mu muryango, ihohotera akorerwa n’abamurera n’ibindi.
Avuga ko bimwe mu bimenyetso umwana wagize ubwo burwayi ashobora kugaragaza birimo gutakaza ubushake bwo gukora, gushikagurika, guhorana icyoba, kutarya, kwigunga, kurakara, amahane atunguranye, kurotaguzwa ibintu bimuhungabanya, kigaragaza umusaruro muke mu byo akora, kutita ku isuku ye, umujinya n’ibindi.
Agaragaza ko kuba 42% by’abivuje ari abatarigeze bahabwa serivisi z’indwara zo mu mutwe na rimwe ahanini byatewe n’ubukangurambaga bwakozwe.
Dr. Ndacyayisenga asaba abantu kutitiranya uburwayi bwo mu mutwe bw’abana n’imyitwarire mibi ahubwo bakagenzura buri kimenyetso bagaragaza bakaba bavurwa kare.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye kuba uburwayi bwagera ku bana ntibugaragare, abantu bakabona afite imyitwarire bakumva ko ashobora kubona ari ikibazo cy’imyitwarire kandi mu by’ukuri ari ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.”
Nubwo Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Kigali byakiriye abarwayi biganjemo ingimbi n’abangavu, ibya CARAES Ndera na byo bivuga ko abo byakiriye biyongereye ku kigero cya 26%.
Ubuyobozi bwa CARAES Ndera buvuga ko mu 2023 bwakiriye abarwayi ibihumbi 94, mu gihe 2024 barenze ibihumbi 101.
Abahivuriza 45% bakomoka i Kigali, mu gihe abandi baturuka mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ndera, Frère Charles Nkubiri avuga ko indwara z’agahinda gakabije ziyongereye abazirwaye bageze kuri 11.9%, kugira ubwoba biri ku 8.1%, ihungabana kuri 3.6%, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1.3%, imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete iri kuri 0.8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura ari 0.5%.

