Ibiro bya Twitter byafunzwe kugeza ku wa Mbere

Ubuyobozi Bukuru bwa Twitter bwamenyesheje abakozi bose koi biro basanzwe bakorerabo bifunzw by’agateganyo kugeza ku wa Mbere taliki ya 21 Ugushyingo ariko ntihatangazwa impamvu bikozwe mu gihe ubwoba ari bwose mu bakozi basabwa gukora amasaha y’umurengera cyangwa bakazinga utwabo bagataha.
Elon Musk akomeje gukora impinduka muri ikikigo nyuma y’aho akiguriye asaga miliyari 44 z’Amadolari y’Amerika, akaba yarahereye ku kwirukana abari bagize Inama y’Ubutegetsi y’icyo Kigo bose, n’abandi bakozi barimo uwamukosoreye kuri Twitter, anyomoza amakuru yatangaje ko uru rubuga rutihuta kuri telefoni za Android.
Mu butumwa Elon Musk yandikiye abakozi ba Twitter bakorera ku Cyicaro gikuru, yagize ati: “Guhera ubu [ku wa Kane], dufunze by’agateganyo inyubako z’ibiro byacu ndetse n’amakarita abafasha kwinjjira yahagaritswe. Ibiro bizafungurwa ku wa Mbere taliki ya 21 Ugushyingo.”
Ubwo butumwa bakiriye kuri E-mail bwaje bukurikira amakuru avuga ko abakozi benshi barimo kwivana mu kazi kubera ko Elon Musk yabasabye kwemera gukoraamasaha y’umurengera cyangwa bagataha.
Ubutumwa yabahaye buragira buti: “Nyabuneka mukomeze kubahiriza amabwiriza y’ikigo mwirinda gutangaza amakuru y’ibanga ku mbuga nkoranyambaga, kuyabwira ibinyamakurucyangwa n’ahandi hose.”
Elon Musk kandi yatangaje ko yagaruyse bamwe mu bakozi yari yirukanye ari bo Rahul Ligma na Daniel Johnson, yemera ko kubirukana ari rimwe mu makossa akomeye yakoze mu Buzima bwe.