Ibihumbi by’abanyarwanda bitabiriye Igiterane ‘Rwanda Shima Imana’

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 29, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Uwiteka yadukoreye ibikomeye none turishimye! Aya ni amagambo akomeje kuvugirwa muri Stade Amahoro ahateraniye hafi ibihumbi 45 by’abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’. Abacyitabiriye barashimira Imana kubera ibyiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ni igiterane kitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma, Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Laurent Mbanda, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye, Abikorera ndetse n’inzego zinyuranye za Leta.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari we mushyitsi mukuru mu giterane Rwanda Shima Imana akaba ari bugeze ijambo ku bitabiriye iki giterane.

Ku rundi ruhande abitabiriye Rwanda Shima Imana bakomeje kubyinira Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye mu myaka 30 ishize.

Nubwo imvura yaguye ari nyinshi ntiyabujije abanyarwanda gushima Imana kuko igihe cyageze bajya mu kibuga ari na ko babyina cyane, abandi bagapfukama bagasenga cyane.

Polisi yihutiye kubavana mu kibuga mu rwego rwo kubarinda kunyagirwa cyane ko imvura yagwa ari nyinshi.

Igiterane kitabiriwe n’amakorali akomeye cyane mu Rwanda; Ambasadors of Christ, Jehovah Jireh, n’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda atandukanye.

Umuhanzi Prosper Nkomezi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Urarinzwe’, ibihumbi by’abari muri Stade Amahoro, ntibakanzwe n’imvuraahubwo bakomeje kuramya no guhimbaza Imana babinyujije mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 29, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE