Ibihugu byakiriye BAL mu myaka ine ishize byinjije agera kuri miliyoni 250$

Umuyobozi wa NBA Africa, Claire Akamanzi, yagaragaje ko ibihugu byakiriye ’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu myaka ine ishize byinjiye agera kuri miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika hafi miliyari 400 Frw.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 muri BK Arena, cyagarukaga ku myiteguro y’imikino yo mu Itsinda “Nile Conference” yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL itangira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall n’umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi.
Akamanzi yavuze ko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, ryatanze umusaruro mu myaka Ine ishize kandi ko mu myaka 10 iri mbere azakomeza kuzamuka.
Yagize ati: “Umusaruro wa BAL mu myaka ine ishize uragaragara cyane kuko igira uruhare mu kuzamura ubukungu. Ibihugu byakiriye BAL byose hamwe mu myaka yatambutse byakuyemo agera kuri miliyoni 250$. Ikindi ni imirimo yatanzwe igera ku bihumbi 37.”
Yakomeje avuga Ko mu myaka 10 bifuza Ko umusaruro uzagera kuri miliyari 4,5 z’amadorali y’amerika.
“Mu myaka 10 iri imbere turashaka ko umusaruro uva muri BAL uzava kuri miliyoni 250$ ukagera kuri miliyari 4,5$ ndetse n’abagera ku bihumbi 650 bakaba babona akazi.”
Clare Akamanzi yavuze ko afite umushinga wo kubaka ibibuga 1 000 bya Basketball mu bihugu bitandukanye bya Afurika, kugira ngo birusheho kuzamura uyu mukino kuri uyu mugabane binyuze mu bakiri bato.
Irushanwa rya BAL ritangira gukinwa mu 2021, Afurika yari ifite inyubako eshatu gusa zifite ubushobozi bwo kwakira aya marushanwa zirimo na BK Arena, na Dakar Arena nyuma y’aho mu rwego kwakira ibihugu byinshi byahise byubaka ibikorwaremezo kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kwakira BAL.

