Ibigo nderabuzima byahawe ‘tablets’ zifasha gutanga amakuru byihuse

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga (tablet) birenga 615, bizashyikirizwa ibigo nderabuzima 515 n’amavuriro y’ibanze 100 biri mu Turere 30 tw’igihugu mu rwego rwo kubifasha gukusanya amakuru ajyanye n’ubuzima no kuyatanga byihuse.

Kuri uyu wa 17 Nyakanga, ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryahaye RBC izo ‘tablet’ mu rwego rwo gufasha ibigo nderabuzima gutanga amakuru arebana n’ibyorezo n’izindi ndwara zose zigaragara hirya no hino mu gihugu.

Tablets zatanzwe binyuze mu mushinga ugamije gukumira no guhangana n’ibyorezo, (Strengthening Pandemic Prevention & Response through One Health Approach in Rwanda, SPPROHRW), akaba ari ubufatanye buhuriweho n’Ikigega ‘Pandemic Fund’ mu rwego rwo kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo binyuze mu buvuzi rusange.

Izo tablet zizashyirwamo porogaramu yitwa ‘Impuruza’, uburyo bw’ikoranabuhanga buzoroshya kwinjizamo amakuru, kunoza ireme rya raporo no gufasha abayobozi gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, yashimye ubufatanye bwa UNICEF yemeza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima.

Ati: “Izi tablet zizadufasha kumenya no gutanga raporo ku bibazo byugarije ubuzima.”

Yongeyeho ko kongera ubushobozi bigamije gushaka ibisubizo byihuse ari byo bashyize imbere.

Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda Lieke van de Wiel, yagaragaje ko ibyo bikoresho bizafasha ibigo nderabuzima gukurikira indwara zugarije abaturage no gutanga amakuru byihuse.

Yagize ati: “Bizaha imbaraga abakozi mu rwego rw’ubuzima zo kongera umuvuduko mu gukurikirana indwara cyane mu bihe by’ibyorezo kandi bizagera kuri bose.”

Biteganyijwe ko Abajyanama b’Ubuzima bagera ku 60.000 bazahugurwa ku mikoreshereze y’izo ‘tablet’ mu rwego rwo gukurikirana no kumenya gutanga raporo vuba.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Mambo Muvunyi na Lieke van de Wiel, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE