Ibigo mbonezamikurire mu Rwanda byasabwe kudaheza abana bafite ubumuga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye ko mu bigo mbonezamikurire y’abana bato hashyirwa imbere uburezi budaheza, abafite ubumuga na bo bakitabwaho.

Yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 8 Gashyantare 2023, mu muhango wo kwizihiza Umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato, wizihirijwe mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusura ibigo mbonezamikurire y’abana bato byo mu Murenge wa Bigogwe na Kabatwa, aho bahuye n’ababyeyi ndetse n’abayobozi b’ingo mbonezamikurire y’abana bato bakabaha impanuro zitandukanye.

Madamu Umutoni Nadine yagize ati: “Ikindi ni ukwita cyane kuri serivisi zidaheza abana bose cyane cyane twita no ku bafite ubumuga. Abana bafite ubumuga bahabwa izi serivisi biracyari hasi cyane, tuzafatanya, kwita ku bana bafite ubumuga na bo bakagerwaho na servisi mbonezamikurire na byo ni ngombwa.

Kwita ku mikurire y’abana bato, ni ugutegura urubyiruko rw’u Rwanda n’abayobozi b’ejo hazaza. Ni uruhare rw’ababyeyi kwita ku bana kugira ngo tuzagire abayobozi beza. Aba bana ni bo bazatugeza mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2050.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwegerezwa ibigo mbonezamikurire y’abana bato ari amahirwe bagize kuko bigira uruhare runini mu gukura kw’abana babo.

Mpakaniye Wilson, umwe muri abo babyeyi, yagize ati: “Tutarazana abana hano, bari babayeho nabi, twajyaga mu kazi, tukabasiga aho, bakabura ibyo kurya, bakabura ubitaho, hakaba n’abagize impanuka. Ariko aho bagereye hano, mu gitondo turabazana, tukigira mu mirimo, bakabaha n’ubumenyi. Urumva ko harimo itandukaniro.”

Uyu avuga ko ababyeyi bamwe bagifite imyumvire yo hasi, bigatuma batazana abana mu bigo mbonezamikurire, abasaba kuyihindura.

Ingabire Josiane na we ati: “Icya mbere byaturindiye abana bacu kuzerera mu nsisiro, bituma bakanguka mu bwonko. Nari mfite umwana watinyaga abandi bantu, byamukanguye ubwonko, wamubaza amazina ya se na nyina akayavuga, ubu arasobanutse.”

Uyu mubyeyi ashima Leta ko yabatekereje ikubaka ibigo mbonezamikurire.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francis, yahishuye ko ubusinzi bukabije n’amakimbirane yo mu ngo bigira uruhare mu igwingira ry’abana, asaba ababyeyi kwikubita agashyi.

Guverineri Habitegeko Francois, yakebuye ababyeyi abakangurira kwita ku mikurire y’abana, abasaba no guhindura imyumvire bafite ku bigo mbonezamikurire.

Yagize ati: “Ndagira ngo nibutse ababyeyi ko ibi bigo atari kwa muganga cyangwa aho abana baza kwivuza baje gukira ibyo bibazo. Kuko kenshi abantu bibwira ko ibyo bigo bibakura mu kugwingira n’imirire mibi cyangwa se ikibazo cy’umwana bahura na cyo mu ngo zabo.”

Yakomeje agira ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko izi servisi zikwiye guhera mu rugo ubwaho.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko ubusinzi, amakimbirane mu ngo ari bimwe mu bitiza umurindi imikurire mibi y’umwana, asaba imiryango kubana mu mahoro.

Yagize ati: “Hari izindi ngeso nazo ziremereza iki kibazo, akenshi usanga urugo rurimo abana barwaye bwaki cyangwa se bagwingiye ,usangamo ikibazo cy’ubusinzi mu babyeyi.

Ugasangamo ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku micungire y’umutungo, ugasanga ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda, bakabyara bataragira ubushobozi bwo kwita ku bana babyaye ,akamuha nyirakuru, ugasanga uwo mwana afite ikibazo cy’imirire. Aha ni ugukebura ababyeyi, ntibikwiye ko izi nshingano tuzegeka kuri izi ngo mbonezamikurire.”

Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato ari na yo yashyizeho ingo mbonezamikurire y’abana bato, yatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha abana gukira indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira.

Ni gahunda izamara imyaka itanu (2018-2023) ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), hamwe n’igishinzwe imikurire y’abana bato (NCDA).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE