Ibigo byahembewe gufata neza abakozi biragira inama ibindi

Ibigo birimo Banki ya Kigali (BK), Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, n’ibindi byahawe ibihembo n’Ihuriro ry’abayobozi bashinzwe kwita ku bakozi, ‘People Matters Kigali-Rwanda’ by’uko bafashe neza abakozi, basabye ibindi bigo kwita ku buzima bw’umukozi kurusha akazi kuko ari bwo butuma umusaruro uboneka.
Ibi bihembo bya People Matters byatanzwe ku nshuro ya mbere ku mugoroba wo ku wa 20 Ukuboza 2024, byahawe ibigo 10 byahize ibindi.
Byatanzwe mu byiciro 10 bitandukanye aho muri 52 byahatanye hatoranyijwemo 30 byageze mu cyiciro cya nyuma; muri byo hatoranywamo 10 bihembwa.
MTN Rwanda yahawe igihembo ivuga ko igikesha gahunda zayo zihariye zikurikirana ubuzima bw’umukozi nyuma y’akazi bakareba uko amerewe kandi bakora nta busumbane haba abayobozi n’abakozi bose bagira amahirwe angana.
Bideri Juliet, Umukozi muri MTN Ushinzwe Iterambere ati: “Dukora nk’itsinda kuko tugira intumbero imwe. Nyuma y’akazi tureba n’imiryango yabo kandi no mu kazi hari aho ababyeyi baruhukira bakonsa, kandi nta busumbane hagati yacu.”
Yongeyeho ko bagaburira abakozi bakanabishyurira siporo anaboneraho gusaba ibindi bigo kwita ku buzima bw’umukozi kuko ari bwo buvamo umusaruro.
Busamaza Amina, Umukozi mu kigo The Wellspring Foundation for Education, avuga ko kuba bahembwe babikesha kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’umukozi kurusha inyungu z’akazi bamwitegamo.
Avuga ko nyuma y’akazi bigisha abakozi babo uburyo bafata neza imishahara, bakayibyazamo akandi kazi ndetse bakanizigamira ari nabyo ibindi bigo bikwiye kubigiraho.
Yagize ati: “Ntabwo umuntu yagira ubuzima bwiza adafite ubuzima bwo mu mutwe buzima. Duha abakozi bacu amahugurwa ku gukoresha imishahara ku buryo yabagirira akamaro kandi bakizigama.”
Murenzi Steven, Umuyobozi wa ‘People Matters Kigali-Rwanda’ avuga ko gushyira umukozi ku isonga bidahabanye n’iterambere kuko rizanwa na bo, icyari kigamijwe ni ukwisuzuma kugira ngo ahari intege nke hongerwe imbaraga.
Ati: “Ntabwo ari amarushanwa ahubwo ikigamijwe ni ugutekereza ngo ni iki twakora kugira ngo duhindure.”
Yongeyeho ko bazanatanga amahugurwa agamije kongerera abakozi ubumenyi butuma batanga umusaruro kurushaho.
Mu bindi bigo byahembwe harimo; Isibo Group Ltd, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro,(RRA), n’ibindi.