Ibigo bicunga umutekano byasabwe kongera ubunyamwuga n’ihame ry’umurimo unoze

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), bagiranye inama n’abayobozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano hagamijwe kurebera hamwe uko bakomeza kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no gukorera mu mucyo.

Inama yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yibanze ku kongera imbaraga mu kwimakaza imikorere inoze, kugendera ku rwego igihugu kigezeho mu bijyanye n’umurimo, no kunoza serivisi zitangirwa mu rwego rw’abashinzwe umutekano bikorera.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo; Gaspard Musonera yasabye ibi bigo gukora igenzura rihoraho ry’imikorere yabyo, kugira ngo barebe niba ibyo bakora bijyana n’ibipimo by’umurimo usobanutse kandi utanga umusaruro.

Yabibukije kandi ibisabwa bya ngombwa birimo gukoresha abakozi bahuguwe, gutanga amasezerano y’akazi yanditse, kwishyura abakozi binyuze kuri konti zabo muri banki, gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize, kubaha ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugenzura amasaha y’akazi, ibiruhuko, ibikoresho by’akazi n’ibindi.

Yashimangiye  ko ari ingenzi kugira ngo uburenganzira bw’umukozi burindwe kandi serivisi zitangwe kinyamwuga.

Yagize ati: “Tubaha icyizere kugira ngo mwuzuze neza inshingano mufite. Umutekano ni urwego rwihariye kandi rugomba kwitabwaho, bityo mukwiye kuwufata nk’inshingano ikomeye kandi mukawitangira.”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ ibikorwaremezo n’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano (ISPSP), Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yasabye abayobozi b’ibigo kumenya neza uburemere bw’inshingano bifite mu gucunga umutekano.

CP Kabera yagize ati “Mukwiriye gusobanukirwa uburemere bw’inshingano mufite. Kwisanisha n’aho u Rwanda rugeze bizabafasha kubona no kuziba icyuho gihari kugira ngo mwuzuze neza ibisabwa.”

CP Kabera yakomeje avuga ko ibigo bigomba guha ubufasha bwose bukenewe abakozi babyo agira ati: “Iyo ubu bufasha bubuze, bigaragarira mu mikorere yabo no muri serivisi batanga.”

Perezida w’Ihuriro ry’Ibigo byigenga bitanga Serivisi z’Umutekano, Alexis Buterere, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufasha n’inama ikomeje kubaha zo kubayobora, anemeza ko ahabonetse ibitagenda neza bigiye gukosorwa.

Kuri ubu mu Rwanda habarizwa ibigo by’abikorera 16 na Koperative 75 bitanga serivisi zo gucunga umutekano bikoresha abakozi 29,830.

Amafoto: RNP

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE