Bimwe mu bicuruzwa by’u Rwanda bifite isoko rigari muri Ghana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Igihugu cya Ghana gituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 31.9, kikaba ari igihugu gikomeje kunoza ubufatanye n’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Icyo gihugu gifite amahirwe menshi gitanga ku bigo by’ubucuruzi by’u Rwanda; uretse urusenda w’Akabanga rwoherezwa ku bwinshi muri Ghana, hari ibindi bicuruzwa byakorewe mu Rwanda bishobora kwigarurira iryo soko ryagutse kandi ryarushijeho gushinga imizi muri gahunda y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

Ayo mahirwe yagaragajwe mu nama y’ubucuruzi yahurije abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Ghana hagati ya taliki ya 24 n’iya 26 Ukwakira i Accra, ikaba yarateguwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).

Kimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda bifite isoko ryagutse muri Ghana ni indabyo kuko muri icyo gihugu ntibazihinga cyane kuko kiza kurutonde rw’ibihugu bihinga idabyo nkeya kurusha ibindi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Imibare itangwa na RDB igaragaza ko Ghana itumiza mu mahanga indabyo zifite agaciro ka miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika buri mwaka izikuye mu Buholandi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri.

Igitangaje ni uko u Buholandi na bwo butumiza indabyo mu Rwanda, zimwe mu zatumijwe zikoherezwa muri Ghana ku giciro cyisumbuye. Ibyo bitanga amahirwe ku kigo nyarwanda Bella Flowers yo kuba cyakwigarurira iryo soko aho kugira ngo u Buholandi bujye bukomeza kunguka mu ndabyo zakageze muri Ghana zihendutse.

Ikindi gicuruzwa Ghana ikura mu mahanga kandi u Rwanda rugifite ni amata itumiza kenshi ku isoko ry’i Burayi n’ibindi bihugu by’abaturanyi. Usanga kunywa amata y’inshyushyu muri icyo gihugu biri hasi cyane bitewe n’ikibazo isuku idahagije, bityo bamwe mu bacuruzi b’amata muri icyo Gihugu bakomeje kugirana ibiganiro n’Uruganda Inyange Industries.

Byitezwe ko uruganda rw’Inyange ruri mu nzira zo kumvikana n’abo bacuruzi bo muri Ghana rukaba ari rwo ruzajya rugemura ibikomoka ku mata bakeneye kandi bakabibone byujuje ubuziranenge.

Ikawa na yo iri mu bicuruzwa bikenewe cyane ku isoko rya Ghana, cyane ko icyo gihugu kiri mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biyihinga ku kigero cyo hasi cyane. Bivugwa ko amasoko agezweho yo muri Ghana atumiza ikawa yakarangiwe muri Brazil, Costa Rica na Ethiopia, mu gihe u Rwanda rufite ikawa yahogoje amahanga.

Hakurikiraho ubuki na bwo kuko bivugwa ko nko mu mwaka wa 2020, ingano ya 70% by’ubuki bwakoreshejwe muri Ghana bwari ubwatumijwe mu mahanga, mu gihe icyo gihugu gitumiza mu mahanga nibura toni 600 zabwo buri kwezi.

Izindi nzego z’ubucuruzi n’ishoramari zitanga amahirwe ku isoko rya Ghana ni ubwikorezi nko kubagezaho ikoranabuhanga rya Tap & Go ndetse no kubona serivisi za RwandAir, serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye no guhererekanya amafaranga (Ishyiga), ndetse n’imitangire ya serivisi za Leta (Irembo ryaho), Serivisi z’imari (Amabanki n’Ubwishingizi), ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo.

Ibyo u Rwanda rukeneye ku isoko ryo muri Ghana

Igihugu cya Ghana kibonwamo amahirwe menshi y’ibikoresho fatizo (raw materials) bikenerwa mu nganda zitandukanye mu Rwanda, cyane ko gifite umutungo kamere ndetse n’ibicuruzwa byinshi bishobora gukoreshwa n’inganda nini, into n’iziciriritse.

Muri ibyo bicuruzwa harimo imyembe ihingwa mu mirima myinshi yo muri Ghana ndetse hari umushinga wo gushinga inganda zitunganya umushongi muri iyo myembe ushobora kwifashishwa n’inganda zo mu Rwanda mu gukora umutobe w’imyembe.  

Inganda nzikora imyambaro mu Rwanda zifite amahirwe yo kubona ibikoresho fatizo biturutse muri icyo gihugu, kimwe n’izitunganya amavuta yo kwisiga ndetse n’amasabune yo gukaraba n’ibindi bifasha gusukura umubiri.

Ku rundi ruhande kandi Ghana ishobora kohereza ibicuruzwa bitunganyijwe mu musaruro w’ubuhinzi nka Shokola, ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka kuri coconut, amoko atandukanye y’ubunyobwa n’ibindi.

Itsinda ry’abacuruzi nyarwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, ryishimira ko ryabashije kwagura umubano n’abacuruzi bo muri Ghana ndetse hakaba hari imishinga babonye batangira gukorana.

Muri iyo gahunda hasinywe amasezerano y’ubufatanye atandukanye ndetse ibicuruzwa by’u Rwanda bishya bitangira guhabwa ikaze ku isoko rya Ghana. Icyo gikorwa cyari cyubakiye kuri gahunda zitandukanye zashyizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu ishize, zishingiye ku kwimakaza umubano w’u Rwanda na Ghana mu by’ubucuruzi n’ishoramari.

Uruzinduko rwa mbere muri Ghana rwateguwe na RDB ku bufatanye n’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwabaye mu mwaka wa 2020 nta nkomyi, ari na ho hatangiye kugenzurwa amahirwe y’ubucuruzi aboneka mu bihugu byombi.

Muri Kamena 2021, ubuyobozi bwa RDB bwasinyanye amasezerano n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bwa Cocoa muri Ghana (Ghana Cocoa Board) ajyanye no korohereza abahinzi n’abatunganya Cocoa n’ifumbire mu bihugu byombi.

Muri Mutarama uyu mwaka, na bwo Minisiteri zishinzwe ubucuruzi ku mpande zombi zasinyanye amasezerano agamije ubufatanye mu nzego zirimo inganda, gutunganya no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, gukoresha indege zitagira abapilote no gutwara imiti, uburezi n’ikoranabuhanga, ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo, kwimakaza ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Minisitiri wa MINICOM Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome ni we wayoboye itsinda ryerekeje muri Ghana
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Dr. Aisa Kirabo Kacyira na we yitabiriye iyo nama
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE