Ibiciro ku masoko mu Ugushyingo byazamutseho 5%

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024, bivuye kuri 3, 8% byari byazamutseho mu Kwakira.

Ubushakashatsi ngarukakwezi ku ihindagurika ry’ibiciro bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,1%.

Ikindi ni ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,6%.

Ibyatumye ibiciro byiyongera mu byaro harimo ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14.1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 20.6%.

Ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mujyi no mu cyaro byazamutse ku kigero cya 3,4% ugereranyije n’ukwezi k’Ugushyingo 2023.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,2% ugereranyije n’Ugushyingo 2022.

Mu byaro ho byiyongereyeho 9,6% ugereranyije n’Ugushyingo 2022.

Mu Ukwakira 2024, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3,8% nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyabitangaje, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023.

Ibiciro byo muri Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2023.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 10, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE