Ibibera muri Congo ubu bisa n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994- Amb. Rugira Amandin

Amb. Amandin Rugira ku ya 08 Mata 2025, mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu Turere twa Gicumbi na Gatsibo, yagaragaje ko ibiri gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza ubu, bisa n’ibyakorwaga na Leta yateguye Jenoside ikanayishyira mu bikorwa.
Ibi yabivuze ashingiye ku matsinda y’abarwanyi aba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agafatanya na Leta n’ingabo za Leta (FARDC), mu buryo bweruye ariko imikorere yayo ishingiye ku kwica, kwiba no guhohotera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari muri icyo Gihugu.
Yatangiye avuga uburyo Ababiligi bazanye amoko mu Rwanda, bagacamo Igihugu cy’u Rwanda ibice byinshi binyuze muri za Komini zari nyinshi zigeze ku 141 ndetse bagashyira amoko mu Rwanda no mu Banyarwanda bagambiriye kubacamo ibice, Abatutsi bagatangira kwicwa mu 1959, mu 1963 mu 1973 naho mu 1994 haba Jenoside yise ‘Karundura’ ari nayo yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.
Yagaragaje ko ikibabaje ari uko ingengabitekerezo yakozwe mu Rwanda yamaze no kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akaba nta cyahindutse.
Ati: “Ubu tumaze imyaka irenga 30 nta yindi Jenoside ibayeho mu Rwanda, ni ikintu kitazigera gisibangana mu mateka. Ariko ikintu turi kubona muri iki gihe, ni uko ya ngengabitekerezo nk’uko yakozwe mu Rwanda muri za 90’ turi kuyibona hirya y’umupaka wacu.”
Yongeyeho ati: “Tukayibona kandi igakwirakwizwa n’Abakuru b’Ibihugu na bo babifitemo uruhare, aho Umukuru w’Igihugu ahaguruka akavuga ati kubera ‘Tekinoloji’ igezweho ntabwo ari ngombwa ngo ingabo zanjye zigera ku butaka bw’u Rwanda, njye narasaba i Kigali ndi iwacu nkakuraho ubuyobozi buriho ubundi igikurikiraho ni ugushyiraho abo yifuza bakorana, ni FDLR.”
Ati: “Ukumva n’undi muturanyi agiye mu ruzinduko mu kindi Gihugu, ahuje abitwa urubyiruko Wazalendo, urubyiruko rw’icyo Gihugu ariko harimo na FDLR turabizi, ngo natwe turiteguye kujya gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kujya kwibohora. Mu yandi magambo ni nko kuvuga ngo, tugiye gufasha abantu kujya kurangiza ibyo batarangije mu 1994. Ibimenyetso birahari.”
Kuri we ngo asanga harimo gufatwa ingengabitekerezo yashyizwe mu rubyiruko mu gihe cyo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igashyirwa mu cyiswe ‘Wazalendo’ igereranywa nk’interahamwe bitewe n’imyitwarire yabo n’ibyo bakora.
Ati: “Hari kuba ikintu gisa neza neza n’ingengabitekerezo. Ibyabaye aha mu 1994, hari uwigeze avuga Interahamwe, ni byo bya Wazalendo hakurya (muri DRC), ariko noneho ahantu bigirira ubukana, ni uko muri Rwanda byakoreshwaga hifashishijwe Radiyo ‘RTLM’ no mu nama, ariko ubu harimo ikoranabuhanga (imbuga nkoranyambaga)”
Amb. Amandin Rugira, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda ku rwana intambara y’abakoresha imbuga nkorabyambaga basebya u Rwanda banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasaba ababyeyi kwita ku byo abana babo bareba.
Yavuze ko urubyiruko rumenye uruhare rwarwo muri urwo rugamba, rukamenya ko aho Igihugu kigeza kirukeneye nta kibazo na kimwe cyazabaho kuko ngo urubyiruko ari rwo rugirwaho ingaruka zo kumvishwa ibitari byo rugakoreshwa mu gihe rutashishoje.
