Ibibazo bya moto za Spiro byinjiwemo na Leta

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 20
Image

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamenyesheje Abanyarwanda bose ko yakiriye ibibazo byagaragajwe n’abakiliya ba moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi zo mu bwoko bwa Spiro kandi ko bigiye gushakirwa ibisubizo.

MINICOM yagaragaje ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, (RSB), Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, (MININFRA) biri gukurikiranwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Itangaje ibyo nyuma y’ibibazo bitandukanye bigaragazwa n’abamotari batwara Spiro birimo; kuba feri zazo zidakora neza bigatuma habaho impanuka, kubura kwa piyese mu gihe zapfuye, kubura batiri, kuzigura ugatinda kuzihabwa, serivisi mbi zitangwa n’abakoramo n’ibindi.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje ko ibyo bibazo byose biterwa na Spiro bibateza ibihombo ariko bakaba bizeye ko nyuma yo kumenya ko Leta yabyinjiyemo bigiye gukemuka.

Sikubwaho Alphonse yagize ati:” Njye imaze kungusha gatatu kubera gufata feri bikanga! Dore n’ejobundi yantaye mu ipine ry’imodoka. Izi moto ni ibibazo gusa kuyitwara ni ukubura uko ngira.”

Akomeza avuga ko kubona piyese zayo mu gihe yagize ikibazo nabyo ari ingorabahizi kuko hari abo bisaba gutegereza amezi arenze abiri cyangwa abandi bakazisiga ku ruganda bakaba bategereza bagaheba.

Akomeza avuga ko ibyo bibateza ibihombo ariko kuva inzego za Leta zibyinjiyemo bifuza ko babikurikirana vuba bakabikemura.

Ati: “Niba ufite moto ukayisigayo ukamara amezi atatu udakora ni igihombo, nk’ubu hari moto ziriyo ba nyirazo barategereje baraheba, ariko kuba biri gukurikiranwa tuzabyakira neza nitubona bishyizwe mu bikorwa.”

Gatete Jean Damascene na we yagize ati: “Nawe reba ibyayo nabuze feri ejobundi i Nyabisindu nari ngonze imodoka y’abandi! Buri nyuma y’iminsi itatu ni ukujya gukoresha muri feri.”

Mpazimpa Felecien yunzemo ati:” Ibaze kuba ufite moto ukabura piyese? Ubu ushobora kumara n’amezi arenga atatu moto uyiparitse.”

Abatwara moto yo mu bwoko bwa Spiro, bafite icyizere kuko Leta yinjiye mu gukemura ibibazo bahura nabyo.

Leta yinjiye mu bibazo bya moto zo mu bwoko bwa Spiro
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 20
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE