I Kigali hagiye gutangizwa ikigo gishya gisuzuma ibinyabiziga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye gutangiza ikigo gishya gishinzwe gusuzuma ibinyabiziga (Contrôle technique) cya kabiri mu Mujyi wa Kigali, cyiyongera ku gisanzweho kiri i Remera mu Karere ka Gasabo.

Biteganyijwe ko icyo kigo kigo gishya kizashyirwa i Ndera mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yemereye Imvaho Nshya ko icyo kigo kizashyirwaho.

Yagize ati: “Icyo navuga aka kanya ni uko biteganyijwe ko hazabaho ikindi kigo mu Mujyi wa Kigali.”

ACP Rutikanga kandi yavuze ko gushyiraho icyo kigo gishya cyo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bigamije kunoza serivisi zihabwa ba nyir’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali byariyongereye bigatuma serivisi zo kubigenzura zishobora gutinda kuko abatunze ibinyabiziga badahabwa gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo mu gihe bifuza.”

Icyakora ACP Rutikanga ntiyatanze igihe icyo kigo kizatangirira kwakira imodoka zisuzumwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bitanu, biri mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo icya Remera mu Mujyi wa Kigali, icy’Akarere ka Rwamagana, icy’Akarere ka Huye n’icy’Akarere ka Musanze.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 15, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE