I Kibeho hateraniye imbaga y’Abakirisitu hafi 100,000

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo katangaje ko i Kibeho hateraniye umubare munini w’abakirisitu batateganyaga baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ku munsi wa Asomusiyo i Kibeho hasanzwe hateranira ababarirwa mu 50,000 ni mu gihe uyu munsi hateraniye abikubye hafi kabiri.
Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yavuze ko mu gitaramo cya Asomusiyo cyo ku mugoroba wo ku itariki 14 Kanama 2024 kitabiriwe n’ababarirwa mu 55,000 mu gihe Akarere kari kiteze abasaga 25,000 muri icyo gitaramo.
Akomeza agira ati: “Uyu munsi naho twari twiteze ababarirwa mu bihumbi 50, ariko hari abarenga ibihumbi 85.”
Mu bitabiriye umunsi wa asomusiyo baturutse muri Kigali, bahamirije Imvaho Nshya ko i Kibeho hari abakirisitu benshi baturutse imihanda yose bageraga ku bihumbi 100 kandi ko bagize ibihe byiza.
Musaniwabo Olive wo muri paruwasi ya Ndera yagize ati: “Ni ubwa kane ngiye i Kibeho ariko twagize ibihe byiza kuko twagiyeyo turi benshi cyane. Hari abanyamahanga benshi baturutse mu bihugu duturanye sinakubwira ngo umubare ungana utya ariko twari benshi cyane.”
Rubimbura Vincent na we wagiye i Kibeho yavuze ko yagezeyo ku wa Kabiri nimugoroba kandi ko hari abakirisitu bari bamaze kuhagera, abandi bagenda biyongera kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Ntasanzwe ajya i Kibeho ariko yavuze ko hari abantu benshi kandi ngo babonye igitangaza mu zuba aho ngo kwahindutse nk’ukwezi.



