I Beijing abarenga miliyoni 20 bagiye gupimwa COVID-19

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata intera mu Bushinwa, kubera impungenge z’uko gishobora kwibasira umujyi wa Beijing, ukaba wajya muri Guma mu rugo nk’uwa Shanghai, ubu hafashwe ingamba zirimo izo gupima abantu benshi aho biteganyijwe gukorwa ku bagera kuri miliyoni 20 mu rwego rwo kureba uko iki cyorezo gihagaze.
Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize muri Beijing hagaragaye abarenga 100 banduye iki cyorezo, abagera kuri 50 bahitanwe na cyo.
Gupima bikaba byatangiye gukorwa guhera uyu munsi ku wa 26 Mata 2022. Ubu imirongo ni miremire cyane kuri site zateganyijwe, hakaba harimo gukoreshwa uburyo bwo gupima bwimbitse bwa PCR.
Kuba hagaragaye ubwandu muri Beijing byatangiye guhungabanya bimwe mu bikorwa aho 40% by’ingendo z’indenge ziva muri uyu mujyi zahagaritswe kuva ejo hashize.
Abatuye muri uyu murwa mukuru bafite ubwoba ko ushobora kujya muri Guma mu rugo batangiye guhaha ibiribwa byinshi bashobora kwifashisha muri icyo gihe.
Umwe mu baturage baho w’imyaka 48 yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko amaze guteganya nibura ibiribwa bishobora kumara icyumweru.
Ati: “ Dufite ubwoba ko ibi bishobora kumera nk’ibyo muri Shanghai, twaguze imboga, umuceri n’imbuto”.
Uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni 22, kugeza ubu nta kibazo cy’ibiribwa urahura na cyo n’ubwo abahaha barimo guhaha ku bwinshi.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, muri iki gihugu cy’u Bushinwa imibare y’abandura COVID-19 yariyongereye cyane, kugeza ubu umujyi wa Shanghai ukomeye mu rwego rw’ubukungu, utuwe n’abarenga miliyoni 25 uri hafi kumara ukwezi muri gahunda ya Guma mu rugo, ntiharatangazwa n’igihe izamara.
Abaturage bakaba batorohewe no kubona amafunguro n’ubundi buvuzi.
Ubu bwiyongere bukabije bw’icyorezo buraterwa na virusi yihinduranyije ya Omicron izwiho kwandura vuba nk’uko byatangajwe n’Inzego z’ubuzima.
