Huye: Isuku iri mu byaganiriweho nyuma y’umuganda

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2024 mu Karere ka Huye wakorewe mu Midugudu hakurikijwe ibikorwa byateganyijwe, harimo kwita ku isuku.
Ku rwego rw’Akarere, wakorewe mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, Umudugudu wa Mamba; hacukurwa imirwanyasuri kuri hegitari 5, witabirwa n’abaturage n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr Kagwesage.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa burimo isuku aho buri wese yibukijwe ko isuku ari ingenzi ku nsanganyamatsiko igira iti “Isuku hose ihera kuri njye. Sinteza umwanda kandi sindebera umwanda”.
Minisitiri Nsengimana yibukije abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima.
Ati: ” Ni ngombwa kugira isuku umuco, kuko ari isoko y’ubuzima kandi mugakora cyane kugira ngo mwiteze imbere, mwigire.”
Izindi ngingo zaganiriweho ni ugukangurira abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene.
Ubutumwa bw’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga NCPD bwagarutse ku Ikusanyamakuru rigamije kumenyesha abafite imbogamizi zitandukanye ku buzima (kugenda, kumva, kuvuga, kubona, uruhu,imitekerereze, …)
Ubutumwa bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa no kwirinda indwara iterwa na virusi yaMarburg.
Ubutumwa bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bwibanze ku marushanwa ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu buhanzi bubyara inyungu.
Izindi ngingo zaganiriweho harimo gutegura igihembwe cy’ihinga 2025A, kurwanya ruswa n’akarengane no kwita ku mutekano





