Huye: Bifuza gufashwa mu guhashya indwara yibasira umuceri ukuma mu ibagara
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rwamamba giherereye mu Karere ka Huye, bavuga ko inzego zishinzwe ubuhinzi, zikwiye kubafasha kubonera umuti urambye indwara yitwa Gikwi ikunze kwibasira umuceri ikabatera ibihombo bya hato na hato.
Umwe muri abo bahinzi wo mu Murenge wa Tumba, uri muri koperative Tuzamurane, avuga ko igihembwe cy’ihinga gishize iyo ndwara yabahombeje kuko yafashe umuceri ugeze mu ibagara uhita wuma.
Ati: “Iyi ndwara yitwa Gikwi, iraduhombya cyane kuko nk’ubushize ubundi nezaga toni imwe n’ibilo 700, none kubera iyi ndwara ya Gikwi ntabwo nasaruye ibilo 900 kuko iyi ndwara yafashe umuceri ugeze mu ibagara utangira guhindura amabara noneho birangira wumye, mu magambo make rero nkaba nifuza ko inzego zubuhinzi zituba hafi mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.”
Mugenzi we na we wo mu Murenge wa Ngoma babana muri koperative Tuzamurane Tumba, ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Rwamamba, avuga ko inzego zishinzwe ubuhinzi zikwiye kubafasha kurwanya iyi ndwara ibatura mu bihombo kubera kumisha umuceri utarabagarwa.
Ati: “Jyewe icyo nifuza ni uko inzego zishinzwe ubuhinzi zikwiye kumanuka zikadufasha gushaka igisubizo kuri iyi ndwara ya Gikwi ituma tudasarura, kuko igihembwe gishize nanjye ndi mu bo yateye ibihombo, kuko ntacyo nakuye kuri are 90 nari nahinze, umuceri wumye utarabagarwa.”
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Huye, Nsengiyumva René Aimable avuga ko iby’iyi ndwara bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, bityo ko bagiye gusura abahinzi bakarebera hamwe icyakorwa.
Ati: “Turabasura noneho turebere hamwe icyakorwa kuko hari igihe iyi ndwara, iterwa no kuba nta nyongeramusaruro ihagije iba yakoreshejwe, cyangwa n’indi myitwarire y’umuhinzi utakurikije amabwiriza yo guhinga no gukoresha neza inyongeramusaruro.”
Abahinzi bo muri koperative Tuzamurane Tumba, bakaba baturuka mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Huye, aho by’umwihariko abavuga ikibazo cy’indwara ya Gikwi, baturuka mu Mirenge ya Tumba na Ngoma, bose bahuriza ku kwifuza ko ubuyobozi bubafasha gushaka umuti w’iyo ndwara, yibasira umuceri bahinga muri gishanga cya Rwamamba gifite ubuso busaga hegitari 60.
