Huye: Abubakiwe isoko barifuza ko ryagurwa ntibakirikwirwamo

Abacururizaga hasi bahuraga n’ikibazo cy’imvura yabanyagiraga bo n’ibicuruzwa byabo, bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, bavuga ko nyuma yo kubakirwa isoko, kuri ubu bifuza ko ryakwagurwa kuko, abafite aho bacururiza bagera ku ijana mu gihe abakeneye kuricururizamo barenga 300.
Mukagatsimbanyi Claudine ucururiza muri iryo soko, avuga ko nubwo ashimira abayobozi babubakiye isoko ariko bakeneye ko ryagurwa kuko ari rito ugereranyije n’abarikoreramo.
Ati: “Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bwadufashije kuva mu muhanda aho twacuruzaga agataro, bukatwubakira iri soko, ariko nanone ndifuza ko iri soko ryakwagurwa kuko ryatubanye rito ku buryo hari abatabona ameza yo gucururizaho kubera ko umubare wacu ari munini ugereranyije n’iri soko twubakiwe”.
Mukeshimana Athanasie nawe ni umwe muri aba bacururizaga hanze, uvuga ko ashimira ubuyobozi bwabahaye isoko, kuri ubu bakaba bafite aho babarizwa, gusa na we akagaruka ku kibazo cyo kuba ameza bafite ari make bityo hakaba hari bamwe badafite aho bacururiza.
Ati: “Ni byo ndashimira abayobozi baduhaye isoko nyuma y’uko natwe twishyize hamwe, bityo tukaba twaravuye hanze aho imvura yatunyagiraga, gusa icyifuzo mfite ni uko iri soko ryakwaguka kuko ubu ameza dufitemo ni 40 kandi turarenga 300 murumva rero ko hari abadafite aho bakorera.”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko kongerera ubushobozi iri soko bigomba kujyana n’uburyo na bo bazitabira kurikoreramo.
Ati: “Mu by’ukuri kugira ngo twubake isoko nka ririya akenshi duhera ahantu agasoko ka ndaburaye kaba kariremye, rero na ririya ni ko twaryubatse ku buryo kuryongerera ubushobozi bizajyana n’uburyo na bo bazitabira kurikoreramo, kuko nibaramuka babayemo benshi natwe turiteguye kuryongera cyane ko hari ayo twagiye twubaka akabura abayakoreramo.”
Kuri ubu aba bacururizaga hasi bavuga ko nyuma yo gusabwa n’ubuyobozi kwishyirahamwe ngo bafashwe kubona isoko, bamaze kugera ku mubare w’abantu 400, ku buryo ariyo mpamvu bifuza ko iryo soko ryongererwa ubushobozi kuko ubu rifite ameza acururizwaho 40, abayacururizaho bakaba ari 100, bivuzeho abagera kuri 300 bo batagira ameza yo gucururizaho rimwe na rimwe bibakurira kongera kujya gucururiza hasi ku muhanda nkuko byahoze.
