Huye: Abagabo bahohoterwa n’abagore bikabaviramo kwahukana baratabaza

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Huye baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe bubagobotore akarengane n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye bikabaviramo kwahukana.
Umwe muri abo bagabo wo mu Murenge wa Mbazi wavuganye n’Imvaho Nshya, yavuze ko basigaye batotezwa bakaryumaho, aho guteza ibibazo bagahitamo kwahukana bakareba ahandi bajya.
Ati: “Ubuyobozi bukwiye kudutabara kuko nihereyeho umudamu twashakanye aranoteza akanyita amazina mabi imbere y’abana ku buryo nsigara mfite ipfunwe imbere yabo. Kandi si jyewe jyenyine kuko hari na bagenzi banjye bo bamaze kwahukana bavuga ko bagiye gushaka amafaranga kandi ari uguhunga urugo.”
Mugenzi we na we avuga ko ikibazo cy’abagore bahohotera abagabo gihari ku buryo ubuyobozi bukwiye kuganiriza abagore.
Ati: “Ikibazo cy’abagabo bahohoterwa hano iwacu kirahari kandi giterwa n’abagore bajya mu tubari bataha bagatangira guhohotera abagabo, noneho na bo aho kujya kurega bagahitamo kwahukana bagahunga urugo.”
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, bemeza ko hari abagore bahohotera abagabo kandi baba barabitangiye ari bato.
Ati: “Ni byo hano iwacu hari bagenzi bacu b’abagore bahohotera abagabo kubera kwibera mu tubari. Kandi usanga barabitangiye bakiri inkumi noneho bakabikomezanya no mu ngo bubatse.”
Undi mugore na we avuga ko hakwiye inyigisho ku bagore bahohotera abagabo kubera ubusinzi.
Ati: “Ubuyobozi bukwiye gutegura inyigisho ku bagore baba mu tubari bagataha basinze, bikabaviramo guhohotera abagabo babo kandi hano iwacu barahari ndetse babitangiye bakiri inkumi kuko ntabwo umuntu yaba yaratukaga nyina umubyara kubera ubusinzi ngo umugabo bashakanye amurebere izuba.”
Kankesha Annonciata, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abagore n’abakobwa bakwiye kureka ubusinzi nka kimwe mu biri gutera amakimbirane.
Ati: “Ubundi uburinganire n’ubwuzuzanye bukwiye kumvikana neza ntihabeho kwigaranzurana hagati y’umugore n’umugabo bakuzuzanya. Abagore n’abakobwa bakwiye kuva mu tubari bakihesha agaciro kuko ntibikwiye.”
Nta mibare itangazwa n’Akarere ka Huye y’imiryango ibanye mu makimbirane, gusa bamwe mu batuye aka Karere bifuza ko mu Nteko z’Abaturage hajya hatambutswamo inyigisho zikangurira abubatse ingo kudahohoteranana, byaba ngombwa abagabo cyangwa abagore bahohotera abo bashakanye bakajya banengerwa mu ruhame cyangwa mu muryango.