Human Right Watch yikomwe guhoza u Rwanda ku nkeke

Inkuru na raporo biharabika u Rwanda biturutse mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu (Human Rights Watch/HRW) bimaze kugirwa akamenyero ku buryo ibitangajwe byose bivuga ku Rwanda biba bizwi iyo byerekeza.
Kuniga itangazamakuru, gufunga no gukorera iyicarubozo abatavuga rumwe na Leta ni bimwe mu bidashobora kubura muri izo raporo zitabura kwigaragaza ko abazikora baba bafite undi mugambi wihishe inyuma ufite aho uhurira no gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.
Mu gihe hari byinshi uyu muryango wagiye utangaza bihabanye n’ukuri kuri mu Rwanda, kuri iyi nshuro noneho wasohoye raporo ivuga ko inzego z’ubutabera zibasira abatavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi aho abafite ibitekerezo bitandukanye bafungwa, abandi bakicwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo.
Abatanzweho ingero barimo abakoresheje uburenganzira bemererwa n’itegeko bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo bakora ibindi byaha byo kubiba urwango n’amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside cyangwa umugambi wo guteza imvururu mu baturage.
Abatanzweho ingero harimo Victoire Ingabire wakurikiranwe n’ubutabera nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Niyonsenga Dieudonne-Cyuma Hassan-, idamange Iryamugwiza Yvonne, Uzaramba karasira Aimable.
Abavuganirwa na HRW bose bakurikiranyweho ibyaha byo gukorera ibyaha mu bwisanzure bafite bwo gutanga ibitekerezo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko ibivugwa na Human Rights Watch by’uko u Rwanda rwibasira abatavuga rumwe na Leta ari ikinyoma.
Yagize ati: “Ubutabera bw’u Rwanda bukora neza kandi bukorera mu mucyo, bwubahiriza amategeko y’u Rwanda ndetse n’amasezerano mpuzamahanga.”
Yunzemo ati “Abantu bose barareshya imbere y’amategeko, kandi ntawe uhanwa azira ibitekerezo bye mu bijyanye na politiki. Uko Human Rights Watch ihoza ku nkeke u Rwanda nta kindi bigamije uretse guharabika isura y’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri Afurika.”
Abasesenguzi ba Politiki bavuga ko kuba uyu muryango wisanga buri gihe uvuganira inkozi z’ibibi n’abakora ibyaha nkana akenshi babitumwe, ni uko iyo ukurikiranye abo ivuganira usanga baratumwe cyangwa bashyira mu bikorwa imigambi itegurwa na ba mpatsibihugu ari na bo barushyizeho.
Nko mu Rwanda, hari bamwe bagiye bagera mu butabera bakemera ko bagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kubiba urwango cyangwa guteza imvururu mu baturage baba babitewemo inkunga itubutse n’abantu bafitanye isano n’izo mpatsibihugu.
Hari bamwe bavuga ko umuryango wavuganiye abakoze iterabwoba wifuza ko barekurwa, ukavuganira uburenganzira bw’abatinganyi wotsa igitutu gushyiraho amategeko abemera ku mugaragaro, bigoranye kuba wawitegaho raporo igaragaza intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’igihugu.
