Henok na Kudus mu bakinnyi Eritrea izakoresha muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare muri Eritrea ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi batandatu bagize ikipe y’abagabo bazahagararira iki gihugu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda hagati y’itariki ya 21 na 28 Nzeri 2025.

Abo ni Biniam Girmay ukinira Intermarché wa Wanty yo mu Bubiligi, ni umwe mu bazaba bahanzwe ijisho muri iyi kipe.

Azwi cyane ubwo yegukanaga umwambaro w’umukinnyi utambika kurusha abandi muri Tour de France 2024, aho yarangiye yegukanyemo etape eshatu.

Hari kandi na Henok Mulubrhan (XDS Astana) uzwi cyane mu Rwanda kuko yegukanye Tour du Rwanda 2023 na Natnael Tesfatsion (Movistar),

Undi ni Merhawi Kudus wa Burgos Burpellet BH yo muri Espagne akaba azwi cyane kuko yegukanye Tour du Rwanda mu 2019, ku nshuro ya mbere ubwo yajyaga kuri 2.1.

Abandi bakinnyi izakoresha ni Amanuel Ghebreigzabhier wa Lidl-Trekyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Nahom Zeray wa Team UKYO yo mu Buyapani.

Ni ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi igiye kubera ku Mugabane wa Afurika, iri siganwa ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

Biniam Girmay mu bakinnyi bazahagarira Eritrea i Kigali
Henok Mulubrhan i umwe mu bagize ikipe Eritrea izitabira shampiyona y’Isi
Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda mu 2019, ku nshuro ya mbere ubwo yajyaga kuri 2.1 ategerejwe i Kigali
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE