Hatewe inturusu nshya zihariye mu gufata imyuka ihumanya ikirere

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mu Karere ka Gicumbi hatewe ubwoko bushya butatu bw’inturusu zifite ubushobozi bwihariye mu gufata imyuka ihumanya ikirere kandi butanga umusaruro.

Umukozi w’ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije, FONERWA muri Green Gicumbi ushinzwe Ishami ryo gucunga amashyamba ku buryo burambye no gukoresha ingufu ku buryo burambye, Ntawukirabizi Innocent yasobanuye uburyo izo nturusu zifata imyuka ihumanya ikirere, bigafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Hazanywe inturusu nshya ziri mu moko atatu, harimo Eucalyptus GU7, GU8 na GC555 ni ubwoko bw’inturusu bwabonetse mu buryo bwo kuvanga amoko y’inturusu.

Eucalyptus GU7 na GU8 zabonetse havanzwe izo bita Eucalyptus saligna na Eucalyptus grandis zitanga inturusu ikura vubanaho GC555 yabonetse havanzwe Eucalyptus saligna na Eucalyptus camaldulensis.”

Yakomeje asobanura umwihariko wazo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Ni inturusu zazanywe na Green Gicumbi, icyo zihuriyeho ni uko zikura vuba, zitanga umusaruro uri hejuru ugereranyije n’andi moko y’inturusu dufite, zigahangana n’ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, zikura zigorortse ku buryo zishobora kuvamo ibikomoka ku mashyamba byo mu byiciro bitandukanye, havamo amapoto, ibiti byo kubazamo imbaho, ibyo kubakishwa n’ibivamo ibicanwa.”

Ntawukirabizi Innocent ushinzwe Ishami ryo gucunga amashyamba ku buryo burambye no gukoresha ingufu ku buryo burambye

Yongeyeho ati: “Ikindi cy’umwihariko bifite amababi n’amashami ahagije bifite ubushobizi bwo gufata imyuka ihumanya ikirere ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga kumira imyuka myinshi.

Ibi biti byatewe ngo Abanyarwanda babone ko hari ubundi buryo bushoboka bwo kubona ibikomoka ku mashyamba ku rwego rwo hejuru.”

Ntawukirabizi yavuze ko ibyo byatumye uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rwarahise rufata gahunda yo gusazura rutera ubwo bwoko bw’inturusi.

Yasobanuye kandi ko hafi yo mu Maya, hari umurima wo gutuburiramo imbuto ndetse hadakoreshwa umurama mu kubona ingemwe, ahubwo hakoreshwa udushami duto ngo bwa bwiza, ya miterere y’ubwo bwoko idahinduka kuko iyo hakoreshejwe imirama ziba zishobora kubangurirana.

Izi nturusu zatewe kuri hegitari 10 ni nabwo bwa mbere byatewe, bigasarurwa bitewe n’icyo umuntu abishakamo. Ushaka ipoto ni mu myaka 10 bitewe n’umubyimba w’ipoto ikenewe, inini, iziringaniye, ibyo kubaza kimwe n’ibyo kubaka.  

Mu Karere ka Gicumbi, umushinga Green Gicumbi, hegitari zirenga 2 050 z’amashyamba zaravuguruwe, hakoreshejwe ingemwe nziza kandi zihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Ubwoko bushya bw’inturusu bufite amashami menshi afite ubushobozi bwo gufata imyuka ihumanya ikirere
Izo nturusu ni ubwoko bwiza bunavamo amapoto
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE