Hateguwe iserukiramuco rizagaragaramo abarimo Amalon ukumbuwe na benshi

Hateguwe iserukiramuco ritegura umunsi mpuzamahanga w’umuziki rizaragaramo abahanzi batandukanye barimo Jules Sentore, Victor Rukotana, Juno Kizigenza na Amalon ukumbuwe na benshi kubera indirimbo zitandukanye zanyuze abatari bake.
Ni iserukiramuco rizatangira tariki 09 Gicurasi kugeza 10 Nyakanga, aho abahanzi batandukanye bazajya bataramira abaryitabiriye.
Abahanzi bazatarama mu buryo bukurikira aho iserukiramuco rizatangirana na Victor Rukotana uzatarama tariki 09 Gicurasi hagakurikiraho Juno Kizigenza uzatarama tariki 16 Gicurasi, agakurikirwa na Jules Sentore uzatarama tariki 06 Kamena.
Amalon ukumbuwe n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki azatarama ku wa 13 Kamena.
Tariki ya 21 Kamena ku munsi nyirizina uzizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’umuziki.
Uretse ibyo bitaramo bizabanziriza uwo munsi ibitaramo by’iryo serukiramuco bizakomeza kuko tariki 28 Kamena hazaba igitaramo kizacurangirwamo umuduri gusa (Umuduri Band), mu gihe tariki 04-05 Nyakanga hakazaba ibitaramo byahariwe injyana ya Hip Hop byiswe Hip Hop Festival.
Iserukiramuco rikazasozwa na SEASTARS tariki 10 Nyakanga 2025.
Ni iserukiramuco ritegurwa na Institut Français du Rwanda, hagamijwe gutanga urubuga abahanzi no kubateza imbere, aho biteganyijwe ko ibitaramo byose bizabera muri Centre Culturel Francophone du Rwanda.

