Hatanzwe umunsi w’ikiruhuko ku itariki 15 na 16 Nyakanga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yamenyesheje Abakozi n’Abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko ku wa Mbere tariki ya 15 no ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Itangazo rya MIFOTRA riri ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, rigira riti: “Ku wa Mbere tariki 15 ni umunsi w’amatora rusange naho ku wa Kabiri tariki 16 ni umunsi w’amatora y’ibyiciro byihariye.

Iyo minsi yombi izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu.”

Hatanzwe ikiruhuko rusange mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza bizahagarara ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe amatora ku banyarwanda batuye mu mahanga azaba ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE