Hatangajwe ahatazakorwa umuganda usoza Gashyantare 2023

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Gashyantare 2023 umuganda uzakorwa ku rwego rw’Umudugudu mu gihugu hose usibye mu Mujyi wa Kigali n’Imirenge ya Nyamata na Ntarama mu Karere ka Bugesera hazakinirwa irushanwa ry’umukino w’amagare.
Muri uyu muganda hazibandwa ku bikorwa byo kubakira abaturage batishoboye amacumbi n’ubwiherero; guhanga no gutunganya imihanda; guhanga no gusibura imirwanyasuri; gusibura inzira z’amazi n’ibindi.
Mu rwego rwo guteza imbere umuganda ushingiye ku bumenyi, Uturere twose turasabwa gutegura uburyo abantu bafite ubumenyi bwihariye bazakora umuganda ujyanye n’ubumenyi bwabo no kumenyesha abaturage aho ibyo bikorwa bizabera. Urugero: Abaganga bazapima abaturage indwara zitandura…
Nyuma y’umuganda hazaganirwa ku ngingo zikurikira, aho Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC buzibanda ku isuku bukangurira abaturwanda kwita ku isuku ku mubiri n’imyambaro n’ubwiherero; isuku mu ngo zacu n’ahadukikije n’isuku ku matungo.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, yo izagaruka ku butumwa bujyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore uba taliki ya 8 Werurwe.

