Haratahwa imihanda y’ibilometero 151 mu mihora 3 yo mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda irataha ku mugaragaro imihanda itatu ya kilometero 151, yubatswe mu mishinga igamije kongera imigenderanire, kwimakaza ubucuruzi n’iterambere rihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) bwatangaje ko ibirori byo gutaha iyo mihanda bibera mu Karere ka Nyagatare, hishimirwa irangira ry’imishinga y’umuhanda Rukomo-Nyagatare w’ibilometero 73, umuhanda Huye-Kitabi w’ibilometero 53 na Rubengera-Gisiza w’ibilometero 25.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, yavuze ko iyo mishinga yubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere barimo Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA), Ikigega cya Saudi Arabia giharanira Iterambere (SFD), Ikigega cya Kuwait gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Abarabi (KFAED) n’Ikigega cya OPEC gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (OFID)
Ati: “Iyi mishinga igaragaza ukwiyemeza k’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi bigezweho kandi bidaheza, bihuza abantu n’amahirwe ndetse n’amasoko.”
Yakomeje agira ati: “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere, turimo kuzamura ukwihuza kw’Akarere ari na ko twongeea umutekano, kugera kuri serivisi no kunoza imibereho myiza mu Ntara zitandukanye.”
Iyo mihanda yashyizwemo kaburimbo, yongerwaho imiyoboro y’amazi, kuringaniza ahaterera hakajya ku rwego rwemewe n’ingamba zo kwirinda ibyago no kugabanya igiciro cy’ubwikorezi, kugabanya igihe cy’ingendo, kurushaho kunoza uburyo bwo kugera ku masoko n’imitangire ya serivisi.
Ibindi bikorwa byakozwe muri iyo mishinga harimo igikorwa gikomeje cyo gupima umuhanda Nyagatare-Rwempasha ungana na kilometero 18.5, nka kimwe mu bigize umushinga Nyagatare-Rukomo.
Nanone kandi, umuhanda Huye-Gisagara w’ibilometero 13.8 ndetse n’uwa Nyamagabe-Murambi w’ibilometero 2.8, yamaze kuzura ikaba ikubiye mu mushinga Huye-Kitabi.
Umuhanda wa Kivu Belt w’ibilometero 23 Rubengera-Gisiza, na wo waracaniwe ushyirwaho amatara yo ku muhanda.
Abasaga miliyoni 3 bungukira kuri iyo mihanda yahanze imirimo 2.475
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yemeza ko iyubakwa ry’iyo mihanda yo mu mihora itatu, ryahanze imirimo 2.475 ndetse ikaba yitezweho kugirira akamaro kataziguye abaturage basaga miliyoni 3 mu Turere twa Nyagatare, Karongi, Gisagara, Huye n’utundj byegeranye.
Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko iyo mishinga igira uruhare rukomeye mu kwihutisha Icyerekezo 2050, Gahunda ya Kabiri y’Imyaka Itanu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), na Politiku y’Igihugu y’Ubwikorezi n’igenamigambi ryagutse muri urwo rwego rwa taransiporo.
Iyo mishinga kandi ifasha koroshya imigenderanire mu gihugu no mu Karere kuko yimakaza ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Uganda, u Burundi, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na ko yongera amahirwe yo kugera ku bigo by’uburezi, ubuvuzi n’amasoko ku baturage bo mu byaro.
Bivugwa ko iyo mihanda yubatswe mu buryo buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse hagenda hashyirwaho n’ingamba zo kubungabunga ibidukikije mu gushyigikira amahame y’u Rwanda yo kubaka ibikorwa remezo biramba.


