Nyagatare: Urubyiruko rwasabwe kwirinda Inzoga z’inkorano

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nyakanga 19, 2026
  • Hashize amasaha 20
Image
Umuyobozi wungriije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yakebuye urubyiruko kudakoresha inzoga n’ibindi byo kunywa by’ibikorano

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yibukije urubyiruko ko rudakwiye gukoresha inzoga n’ibindi byo kunywa by’ibikorano kugira ngo bakomeze kurama. Ni bumwe mu butumwa yahaye abitabiriye igitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’ cyabereye kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare ku wa 18 Nyakanga 2026.

Matsiko Gonzague yashimiye Inama y’umutekano itaziguye, inzego z’umutekano zitandukanye zatumye iki gitaramo kigenda neza, yashimiye kandi abafatanyabikorwa batumye iki gitaramo gishoboka. Muri ubu butumwa kandi yakebuye urubyiruko ko rukwiriye kwirinda inzoga n’ibindi binyobwa by’inkorano.

Yagize ati: “Turi mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’inkorano, zitujuje ubuziranenge, ziratwica, zica urubyiruko, zica abakuru. Turifuza ko tunywa inzoga ndetse n’ibindi binyobwa byujuje ubuziranenge, kugira ngo dukomeze kurama imyaka yo kubaho y’Abanyarwanda ive ku myaka 70 igere kumyaka 100 ndetse no kurenza, muri bimwe mu bizatuma rero ibyo bishoboka harimo no kuba ibyo turya n’ibyo tunywa byujuje ubuziranenge.”

Yakomeje yibutsa abitabiriye ko bakwiriye gukomeza kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kuko umwaka w’ingengo y’imari uri gutangira. Yasoje ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba yarubakiye abaturage b’I Nyagatare Sitade nziza ishobora kwakira ibitaramo bikomeye nk’ibi abaturage bakidagadura bisanzuye.

Ibitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’ byabereye mu Karere ka Nyagatare, nk’inshuro ya gatanu yabyo kuko byatangiriye mu Karere ka Huye bikomereza Ngoma, bijya i Muhanga, nyuma byerekeza i Karongi ubu bikaba byabereye i Nyagatare. Ku wa 25 Nyakanga 2026 ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Musanze, bisoreze mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nyakanga 19, 2026
  • Hashize amasaha 20
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE