Handball: Turifuza ko Police HBC irenga aka Karere-Ntabanganyimana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe ya Police HBC yitwaye neza yegukana irushanwa rihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “EAPCCO Games 2023” ryabereye mu Rwanda taliki 21 kugeza 27 Werurwe 2023.

Mu mukino wa Handball amakipe 3, Polisi y’u Rwanda, Kenya na Uganda yakinnye hagati yayo kuva taliki 25 kugeza 27 Werurwe 2023. Ikipe ya Police HBC yitwaye neza yegukana igikombe aho yatsinze Kenya ibitego 36 kuri 25 inatsinda Uganda ibitego 41 kuri 27.

Iyi kipe ya Police HBC ikaba yaregukanye iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma yo kucyegukana muri 2018 na 2019.

Nyuma yo kwitwara neza, Kapiteni wa Police HBC, Kanyandekwe Gaston yatangaje ko kwitwara neza babikesha imyiteguro myiza ndetse n’ubuyobozi bubaba hafi.

Kapiteni wa Police HBC, Kanyandekwe Gaston ubwo yashyikirizwaga igikombe

Agaruka ku mukino usoza irushanwa bakiniye muri BK Arena ahari abantu benshi barimo abitabiriye imikino ya “EAPCCO Games 2023”, Kanyandekwe yagize ati: “Gukinira imbere y’abantu bangana gutya ni ikintu gikomeye kandi  byaduteye ishyaka, bikomeje gutya twajya twitwara neza”.

Umutoza mukuru wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko kuba  iyi kipe yegukanye iki gikombe inshuro ya gatatu yikurikiranya bishimishije kandi byerekanye ko Police HBC ari  ikipe nziza.

Umutoza mukuru wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rihuza amakipe ya Polisi muri aka Karere kandi rikaba ari mpuzamahanga. Ati: “Kwitwara neza ni ukwipima kwiza  kuko twatsinze ikipe ya Kenya, twatsinze Uganda ndetse n’amakipe y’i Burundi dusanzwe tuyatsinda. Ubu rero tugomba kujya ahisumbuyeho kugira ngo twunguke ubundi bumenyi”.

 Umutoza Ntabanganyimana yavuze ko ubu ikipe igiye gukomeza kwitegura imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “African Handball Champions League 2023” izabera muri Congo Brazzaville mu Kwakira 2023.

Ati: “Turasaba ubuyobozi bwacu ngo budufashe tuzajyeyo noneho twerekane ko dukomeye ku rwego rw’Afurika yose”.

Amakipe yo mu Rwanda nta bwo akunze kwitabira iyi mikino y’Afurika kuko ikipe ya APR HBC ni yo iheruka kwitabira muri 2017 ubwo yaberaga mu mujyi wa Hammamet muri Tunisia aho yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 14.

Ikipe ya Police HBC iheruka kwitabira iyi mikino y’Afurika muri 2016 ubwo yaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso aho yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 11. Iyi kipe ya Police HBC yanitabiriye kandi iyi mikino y’Afurika muri 2012 i Tangier na 2015 i Nador muri Maroc.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE