Handball: FERWAHAND yatangiye kurambagiza abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda

Muri Werurwe 2022 ni bwo hatowe Komite nyobozi nshya y’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” iyobowe na Twahirwa Alfred .
Muri gahunda iyi komite yihaye harimo guteza imbere umukino wa Handball bihereye mu bakiri bato. Ibi byahuriranye kandi n’uko mu Gushyingo 2021 Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” yahaye u Rwanda uburenganzira bwo gutegura no kwakira aya marushanwa abiri y’Afurika mu cyiciro cy’abakiri bato.
Aya marushanwa ni imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” izaba taliki 20 kugeza 27 Kanama 2022. Muri iki cyiciro hazitabira amakipe 10 aho yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A rigizwe n’u Rwanda, Tunisia, Maroc, Angola na Central Africa Republic na ho itsinda B rigizwe na Misiri, Algeria, Congo Brazzaville, Libya na Tchad.
Aha amakipe 6 ya mbere azabona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi izabera mu Budage no mu Bugereki muri 2023.
Hari kandi imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 18 “U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” izatangira taliki 30 Kanama kugeza taliki 06 Nzeri 2022. Iyi mikino izitabirwa n’amakipe 10 aho yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A rigizwe na Maroc, Congo Brazzaville, Libya, Uganda na Tchad naho itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Misiri, Algeria, Madagascar n’u Burundi.
Aha makipe 5 ya mbere azabona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi izabera muri Croatia muri 2023.
Mu Rwanda bimenyerewe ko iyo ikipe y’igihugu igiye gukina amarushanwa mpuzamahanga hitabazwa abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda.
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred atangaza ko babitekerejeho ndetse bandikiye za Ambasade kugira ngo niba bazi abana bakina Handball bazabahuze bazabashe gukinira ikipe y’igihugu.
Yakomeje avuga ko hari abo bagiye babona ariko bagasanga ari yo bagitangira gukina uyu mukino batari bagera ku rwego rwiza. Ati : “Tugiye kubishyiramo imbaraga dushakishe hose kandi aho bari nibumva ko bashobora gukinira ikipe y’igihugu byanze bikunze bazashyiramo imbaraga.”
Mu gihe ikipe y’u Rwanda U-20 na U-18 zabona itike y’igikombe cy’Isi byasaba ko abakinnyi bategurwa ku rwego rwo hejuru ndetse hakongerwamo n’abakina hanze y’u Rwanda bafite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.