Hahembwe amashuri yahize ayandi mu muco n’indangagaciro by’u Rwanda

Seminari nto ya Virgo Fidelis-Karubanda yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’umuco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda 2023, ku rwego rw’Igihugu igize amanota 55 kuri 60.
Aya marushanwa yasorejwe mu Mujyi wa Kigali uyu munsi ku wa 27 Werurwe 2023, yakozwe mu bigo 20 byo hirya no hino mu Gihugu byari bisanzwe byitwara neza mu marushanwa atandukanye ategurwa n’Inteko y’Umuco.
Uretse igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 byahawe iri shuri ryabaye irya mbere, andi mashuri yahatanaga uko ari 5 na yo yahawe ibihembo bitandukanye birimo ibitabo by’imfashanyigisho by’Ikinyarwanda bizabafasha kumenya kurushaho uru rurimi ndetse n’umuco.
Inteko y’Umuco ivuga ko intego y’aya marushanwa ari ukwigisha no gutoza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ngo bakure barangwa na zo.
Amb. Masozera Robert Intebe y’Inteko, yashimiye abayitabiriye, anagaragaza akamaro kayo mu gushyira mu bikorwa intego y’Inteko y’Umuco. Yijeje amashuri ubufatanye mu gutoza umuco n’indangagaciro ndetse no kubungabunga umurage w’Igihugu.
Uwiringiyimana Jean Claude Intebe y’Inteko Yungirije, ushinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco, yagaragaje ko aya marushanwa agamije kurema mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye umuco wo gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura n’umurimo bihereye mu kwimakaza umuco n’indangagaciro mu bakiri bato n’urubyiruko.
Agamije kandi kuzamura imyumvire n’ubumenyi bwabo ku muco n’indangagaciro zawo ndetse no gusuzuma umusaruro w’ubukangurambaga butangwa ku muco.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson yashimiye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri uruhare bagira mu gutoza abanyeshuri umuco n’indangagaciro, ibyo bakabifatanya no kwigisha amasomo asanzwe.
Yashimangiye ko ireme ry’uburezi aba barezi barigiramo uruhare rukomeye.
Yabwiye aba banyeshuri ko ibyo umuntu yaba yiga byose umuco ugomba kumuranga aho ari hose.
Dr. Mbarushimana yagize ati: “Ibyo mwiga buri munsi birimo siyansi ntabwo mwabasha kubisoza neza mudafite umuco nyarwanda, mudafite indangagaciro remezo z’umuco nyarwanda n’izizishamikiyeho na za kirazira, mugomba no kumenya umurage wacu kugira ngo murangize amashuri muwuzi neza”.
Aya marushanwa yatangiriye ku rwego rw’ikigo cy’ishuri muri 2022, agera ku rwego rw’Intara, akaba yageze no ku rwego rw’Igihugu. Amashuri yageze kuri iki kiciro cya nyuma ni College Saint André, Mary Hills, TTC Rubengera, GS Rebero na Petit Séminaire Virgo Fidelis.
Ibirori byo gusoza ibikorwa by’amarushanwa y’amashuri byanaranzwe n’indirimbo n’imbyino zimakaza umuco w’u Rwanda.






