Hagarujwe ibyuma byibwe ikigo cyo muri Korea cyubaka iminara mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Mata 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Mata yafashe abagabo 4 bakurikiranyweho kwiba ibyuma ibilo 560 bya kompanyi y’Abanya Koreya yubaka iminara mu Rwanda yitwa  Only Infra- Construction and Trading Company Rwanda Limited (OIT), bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Kabagendwa.

Ibikoresho byibwe bikaba ari ibyifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka miliyoni 11.5 z’amafaranga y’u Rwanda, hanafashwe kandi n’ibikoresho byifashishwa mu gukora amazi na byo bifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni, na byo byibwe mu iduka riherereye mu Izindiro, mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Mu bafashwe harimo umukozi ushinzwe umutekano muri iyi Kompanyi ya Only Infra- Construction and Trading Company, wari ushinzwe kurinda ububiko bw’ibi byuma mu Murenge wa Nyarugunga.

Harimo kandi uwaguraga ibyuma bizwi nk’inyuma, akaba ari we wabaguriraga ibyo byuma bamaze kwiba muri iyo kompanyi, na we wari afite abandi 2 bashinzwe kubimuzanira, n’umuzamu watoboraga ububiko agakuramo ibyuma akabishyikiriza abo bandi na bo bakabigeza kuri uriya wabiguraga.

Ndemezo Denis, Umuyobozi w’ikigo cyitwa Guardsmark, ari na cyo cyari gifite isoko ryo kurinda ububiko bw’iyi Kompanyi y’abanya Koreya yubaka iminara  mu Rwanda, yavuze ko bakoranye na Polisi kugira ngo hamenyekane umwe mu bakozi babo wagize uruhare mu kwiba biriya byuma.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwatubwiye ko bibwe bimwe mu byuma bakoresha iyo bari kubaka iminara kandi ko bifite agaciro kanini, twahise dutangira iperereza ngo turebe niba nta mukozi wacu wabigizemo uruhare, ni ko kureba mu bitabo bandikamo iyo uwakoze amanywa asoje akazi haje uwa nijoro, ni bwo twabonye imibare idahura”.

Yongeyeho ko bahise bahamagara Polisi bayiha imyirondoro y’umukozi wabo bakeka, akaba yashimiye Polisi yagaruje biriya byuma ikanafata bariya bakekwaho ubujura bose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ubwo Polisi yari mu bikorwa byo gufata abakekwa yafashe ibyuma byifashishwaga mu kubaka iminara, ariko inafata imifuka ibiri y’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’amazi, byafatiwe mu nzu imwe, bikaba byaribwe mu minsi yashize.

Ati: “Birababaje kuba umuntu ushinzwe umutekano w’ibikoresho ari na we ugira uruhare mu kubyiba, ibi bikwiye kuba isomo ku bigo byigenga bishinzwe umutekano kujya byita ku myitwarire y’abakozi babyo, ndetse bikanashyira imbaraga nyinshi mu kugenzura uko bakora akazi”.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE