Hagaragajwe icyuho mu buvuzi bwo kongerera umubiri ubushobozi
Inzobere mu bikorwa by’ubuvuzi bigamije kongerera umubiri ubushobozi (Rebalitation Therapy) zivuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwita ku bafite ubumuga bw’ingingo nko kubaha ibitaro bibitaho, ariko hakigaragara icyuho gishingiye ku kubura ibikoresho ndetse n’ubuke bw’abakora uyu mwuga.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 23 Ukwakira, i Kigali ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ibiri ihuje Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku bufatanye na Rwanda Rehabilitation Associations n’abandi bafatanyabikorwa, igamije kurebera hamwe icyuho kikigaragara mu buvuzi bwo kongerera umubiri ubushobozi ndetse n’icyakorwa.
Prof. David Tumusiime, muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko bikiri ikibazo kugira ngo ubu buvuzi buboneke kuko ababukora bakiri bake, kandi usanga hakiri n’icyuho cyo kubura ibikoresho bihagije.
Ati: “Dufite ikibazo kijyanye n’ubuvuzi bwa Rehabilitation Therapy kuko ababukora baracyari bake yewe n’ibikoresho biracyari bike by’umwihariko mu bice by’ibyaro. Usanga n’abantu baba mu byaro bibabera imbogamizi kugira ngo bagere aho babona ubwo buvuzi. Hari ubwo usanga ku bigo nderabuzima aba bavuzi ntabahari kandi ari na ho haba umubare munini w’aba barwayi usanga nta buvuzi babona.”
Yongeyeho ko nubwo bimezwe bitya habonetse ibikoresho hari igikorwa bashaka gutangiza cyo kuvurira abantu aho bari batiriwe bakora urugendo berekeza ku bigo nderabuzima hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital Rebabilitation).
Ati: “Ubu buvuzi dushaka gutangiza (Digital Rehabilitation) uzajya uvura umuntu bitabaye ngombwa ko agusanga aho uri, tugakoresha ikoranabuhanga nka telefone zigezweho, tugakorana n’Abajyanama b’Ububuzima, ku buryo ubu buvuzi bw’ibanze buzajya buboneka.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kivuga ko bari kugerageza gukorana na za kaminuza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga ndetse bakanifashisha Abajyanama b’Ubuzima kugira ngo ubuvuzi bw’ibanze bubashe gutangwa.
Bagahirwa Irene, umukozi wa RBC ukora Mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura by’umwihariko, agashami gashinzwe kwita ku bafite ubumuga, yashimye intambwe imaze guterwa.
Ati: “Aho twavuye ni ho habi kuko hari intambwe imaze guterwa. Mbere nta mashuri twari dufite y’aba Rehabilitation Professionals, ariko uko Kaminuza y’u Rwanda igenda ibasohora, ni ko bashyirwa mu myanya kugira ngo bite ku Banyarwanda.”
Yemeza ko hari ibitaro byihariye byagiye bishyirwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo bifashe abafite ubwo bumuga.