Hafi 60 bavukiye mu bitaro bikuru by’i Kigali kuri Noheli

Impinja zibarirwa muri 57 ni zo zavukiye mu bitaro bikuru bine mu Mujyi wa Kigali mu ijoro rya Noheli, abana bamwe muri bo bahita bahabwa izina rya Noheli ako kanya.
Ku bakirisitu benshi, Umunsi Mukuru wa Noheli ni wo bizihizaho isabukuru y’ivuka rya Yezu/Yesu, bikaba biri mu birori byizihizwa n’imbaga nini ku Isi kurusha ibindi mu mwaka, by’umwihariko bifatwa nk’iby’umuryango aho abana bategurirwa impano zitandukanye bagenerwa mu buryo budasanzwe.
Bamwe mu babyeyi bibarutse mu ijoro rya Noheli bagaragaje ibyishimo bitangaje byo kunguka abagize umuryango bashya ku munsi bizihizaho ivuka ry’umucunguzi wabo Yezu Kirisitu.
Umwe muri bo wavuganye na The New Times witwa Jean Claude Simba Manzi, yagowe no guhisha imbamutima ubwo umugore we yibarukaga abana babiri b’impanga kuri Noheli. Abo bana yise Emmanuel na Eriel bari muri 25 bavukiye mu Bitaro bya Kacyiru kuri Noheli.
Manzi yagize ati: “Twakiriye umugisha w’abahungu bibiri. Mbaye uwa mbere ubyaye impanga mu muryango wose. Ku munsi k’uyu, icyo mfite ni ugushimira Imana.”
Happiness Dusenge na we yagaragaje uburyo yasazwe n’ibyishimo n’umunezero ubwo yibarukaga umwana w’umuhungu yise Anthony Keita Mugema, saa sita zuzuye z’ijoro ryo ku Cyumweru taliki ya 25 Ukuboza, mu Bitaro bya Kacyiru.
Yagize ati: “Icya mbere, nishimiye kuba nabyaye umwana muzima kandi mwiza. Icya kabiri kubyara kuri Noheli, umunsi Yezu yavutseho, ni iby’igiciro gikomeye cyane. Nifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose kwizihiza Noheli.”
Ku Bitaro bya Muhima, na ho havukiye impinja 12 mu ijoro rya Noheli, ku Bitaro bya Nyarugenge havukira abana umunani mu gihe ku Bitaro bya Kibagabaga havukiye abana 12. Abo bana bose ntihabaruwemo abavukiye ku bigo nderabuzima n’amavuriro yigenga.
Kwitonda Immaculée wabyariye ku Bitaro bya Kibagabaga, yagize ati: “Ni ibyishimo bikomeye mu muryango wacu. Umuhungu wanjye yaje amahoro ku munsi w’ibirori. Yitwa Calleb Niyonizeye, aje mu muryango ugira urukundo.”
Umubyeyi witwa Rachel Yamugirije, yagize ati: “Noheli ni umunsi w’umunezerondetse kubyara kuri uyu munsi ni ikintu buri mubyeyi yifuza.”
Sylvie Niyigena, wabyariye ku Bitaro bya Kibagabaga, na we yunzemo ati: “Umuhungu wanjye ni impano y’Imana. Noheli ni umunsi w’abana kandi twishimiye ko twakiriye undi mwana mu muryango wacu.”
Mu gitambo cya Misa cya Noheli cyatuwe na Arikepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diosezi ya Kibungo Antoine Cardinal Kambanda, yibukije abakirisitu kwiyumvamo ubuvandimwe bakarenga ibibatandukanya kugira ngo Isi igire amahoro.
Muri iki gitambo cya misa cyabereyemo imigenzo isanzwe ya Kiliziya gatolika, abana b’impinja banahaherewe Isakaramentu ryo Kubatiza.
Yagize ati: “Dutumwe rero twese gutangaza iyo nkuru nziza y’uko Imana yatugiriye impuhwe, yatugaragarije urukundo rwayo kandi ikatwifuriza ko tuba abana bayo n’abavandimwe hagati yacu. Kugira ngo ibyo byishimo bishoboke nuko twumva ubwo buvandimwe burenga ibidutandukanya byose, burenga imipaka kugira ngo Isi yose amahoro y’Imana n’ibyishimo byayo bisakare ari yo ngoma y’Imana twamamaza Yezu Kristu yaje kutwinjizamo.”
Mu bice bitandukanye ku Isi yose, hizihijwe uyu munsi mukuru abawemera bishimira ko Imana ikomeje kubongerera iminsi yo kurama, cyane ko ahenshi ari bwo bwa mbere ibirori byari byemewe gukorerwa mu ruhame nyuma y’imyaka 2 bibangamirwa n’icyorezo cya COVID-19..
No mu bice birimo intambara nko muri Ukraine na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari benshi bagaragaje ko nubwo bagowe no kubona ibyo kurya no kwambara nta cyababuza kwishimira umunsi Yezu yavutseho.
Honore says:
Ukuboza 27, 2022 at 5:08 pmNukuri Ni byiza knd nibyigiciro kuko ukiza yatuvukiye