Hafashwe magendu yaguzwe miliyoni 460 Frw irimo inzoga igura miliyoni 14 Frw

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’igihugu zerekanye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 460 z’mafaranga y’u Rwanda, byinjijwe mu gihugu ku buryo butemewe birimo n’inzoga imwe igura miliyoni 14 Frw.

Mu bihe bitandukanye, hafashwe ibicuruzwa bya magendu birimo n’inzoga z’amoko atandukanye.

Uwitonze Jean Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, avuga ko mu nzoga zafashwe harimo Hennesy XO igura miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’izindi zigura asaga 200 000 Frw.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitangaza ko Ishami rishinzwe kurwanya magendu ryanafashe ikamyo ifite pulake RAG 243 G yinjiza mu Rwanda ibyuma by’imodoka, amavuta yo kwisiga harimo na Mukorogo, inkweto n’amasabune bifite agaciro k’arenga miliyoni 240 Frw.

Ibyuma by’imodoka birimo Filitire, disike, imigozi ya moteri y’imodoka izwi nka ‘Kuruwa’, bifite agaciro k’asaga miliyoni 200 Frw.

Ibyafashwe birimo ibyuma by’imodoka, inkweto n’amavuta yo kwisiga, ubuyobozi bwa RRA buvuga ko umusoro wabyo wanyerejwe urenga miliyoni 77 Frw.

Uwitonze yagize ati: “Abinjiza magendu baba bagamije inyungu z’umurengera kandi bakagira ingaruka zo kunyereza umusoro, gucuruza kuri make bigatuma ubukungu bugenda nabi.”

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga mu minsi mikuru hari abacuruzi bagerageza kwinjiza ibijyanye no kwinezeza nk’inzoga, imyanda ya caguwa kuko ngo mu minsi mikuru abantu bakenera kwambara neza.

Komiseri Uwitonze avuga ko RRA itazihanganira abacuruzi binjiza ibitemewe mu gihugu cyangwa kubyinjiza ku buryo bwa magendu.

Ati: “RRA ntabwo izihanganira abakora ibi. Icyo dusaba abacuruzi ni ukwirinda magendu, batange amakuru ariko n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro turi maso.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko hafashwe amakarito 300 y’ibyuma by’imodoka bifite agaciro k’umusoro wari ugiye kunyerezwa usaga miliyoni 77 Frw.

Uwitonze Jean Paul asobanura akaga ko kunywa inzoga zitaciye kuri gasutamo

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko uwari utwaye ikamyo yinjije magendu ari Kagabo Mark na ho Bizimana Maurice ari na we nyir’umuzigo bose bafashwe ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Rusororo.

RIB iburira abishora mu bikorwa byo kwinjiza magendu ko bishobora kurangira ubucuruzi bwabo batakibukora.

Dr. Murangira, Umuvugizi wa RIB, yagize ati: “Tusaba abantu kugira ubufatanye kandi nta muntu utazi akamaro k’imisoro, umuntu winjije magendu ntabwo ugomba kumuhishira.”

Polisi y’Igihugu yavuze ko magendu ihungabanga ubukungu bw’igihugu kandi ikanateza umutekano muke.  

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati: “Uretse kumunga ubukungu bw’igihugu ariko harimo no guhombya abacuruzi b’inyangamugayo baba biyemeje gucuruza neza. Abo binyangamugayo na bo tugomba kubarengera.”

Akomeza avuga ko amavuta ya mukorogo yaciwe mu gihugu ndetse ko n’inzoga zitujuje ubuziranenge ibyo byose Polisi y’Igihugu ishinzwe kubirwanya.

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko hari inzoga zikorerwa mu Rwanda ariko zigashyirwaho ibimenyetso bigaragaza ko yakorewe mu Bwongereza.

Ibyo ngo binyuranyije n’amategeko ikindi ni uko byangiza ubuzima bw’abaturage.  

Ibihano bitegereje abafashwe

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira, asobanura ko Bizimana Maurice nyir’imodoka akirikiranyweho icyaha cyo kwinjiza magendu n’umufatanyacyaha we bakoresheje amayeri yo guhisha no kubeshya mu imyenyekanisha ry’ibicuruzwa muri gasutamo bagamije kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa birimo ibitemewe no kunyereza imisoro.

Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 200 y’itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rigena imicungire ya za gasutamo, umuntu uwo ari we wese uhisha ibicuruzwa kugira ngo bitanyura mu nzira za gasutamo kandi abizi neza, aba akoze icyaha.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwaho umusoro.

Icupa rya Hennesy XO rivugwaho kuba rigura miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE