Guverinoma y’u Rwanda yanenze bamwe mu banyamakuru baba hanze y’igihugu bapfobya Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 13, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bibabaje kubona hari abanyamakuru baba hanze y’igihugu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bafashe umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside. Ivuga ko izakomeza kwigisha abo banyamakuru no kubasobanurira.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yabigarutseho ejo ku wa 12 Mata 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abanyamakuru.

Ni gahunda yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, abo mu miryango y’abanyamakuru bazize Jenoside ndetse n’umuryango mugari w’abanyamakuru mu Rwanda.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basize icyuho gikomeye mu miryango yabo ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Itangazamakuru ryitezweho gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda by’umwihariko mu bihe byo kwibuka. Minisitiri Uwizeye yagarutse ku banyamakuru baba hanze y’u Rwanda bahisemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Birababaje kandi biteye agahinda kubona bagenzi banyu b’abanyamakuru bamwe basigaye baba hanze y’igihugu ndetse bamwe banakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahangara bakayipfobya cyangwa bakayihakana, birengagije ingaruka nabo ubwabo yabagizeho bakavuga yuko Jenoside mu Rwanda ikoreshwa nk’igikoresho cya politiki. Ibi birababaje ndetse biteye n’agahinda.”

Ku rundi ruhande, Uwizeye yavuze ko Guverinoma izakomeza kubasobanurira no kubigisha. Yashimiye cyane abanyamakuru bahisemo gukomeza igihango bumva neza by’umwihariko umurongo w’igihugu ndetse n’aho cyifuza kugera bityo bakaba bafatanya na Leta y’u Rwanda kuvuga amateka y’ibyabaye kandi no kwamagana ababigizemo uruhare.

Abanyamakuru basabwe gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo amacakubiri n’urwangano bitazagaruka mu Rwanda.

Minisitiri Uwizeye asobanura ko igikorwa cyo kwibuka kigamije kuzirikana amatekana yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ndetse n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe ingengabitekerezo; ihakana n’ipfobya byafashe indi ntera cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’ibikorera kuri murandasi.

Yagize ati: “Ibi bigaragaza ko nta somo bamwe mu bagize uyu muryango mpuzamahanga basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ibi bifite ingaruka zitandukanye zirimo gukomeza gutoneka abayirokotse.”

Agaragaza ko nubwo u Rwanda rugeze aheza ariko ko ari ngombwa gukomeza guhangana n’ababiba imbuto z’amacakubiri n’urwango.

Guverinoma y’u Rwanda ishimira abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahagurukiye kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye, yagize ati: “Birashishimishije cyane kubona abantu batandukanye mwicaye hano barara rwa ntambi, barajwe inshinga no kugira ngo banyomoze amakuru abogamye anyuzwa muri bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga n’imbuga nkoranyambaga ku kibazo cy’umutekano muke ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yasabye kandi itangazamakuru kunyomoza amakuru y’ibihuha atangazwa ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Kubera icyizere itangazamakuru rigirirwa ni ngombwa ko abanyamakuru mwumva ko mufite inshingano yo guhora ku ruhembe rwo gutanga amakuru nyayo no kugaragariza Isi yose ukuri ku mpamvu zitera umutekano muke muri RDC ari uko Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo burimo ubwo kubaho, kubera guhora bitwa Abanyarwanda, bagahora bicwa bunyamaswa biturutse ku mvugo z’urwango ziturutse ku banyepoliti muri cyo gihugu.’’

Barore Cléophas, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yagaragaje ko itangazamukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naryo ryakozwe mu nda.

Ati: “Itangazamukuru ryakozwe mu nda kuko ryabuze abagabo n’abagore, bazizwa ko ari Abatutsi, ntibahowe ko ibyo batangazaga byari byishe amahame y’umwuga kandi n’iyo biza kuba ari byo bakoze, uwishe amahame y’umwuga ntiyicwa arakeburwa, yananirana agahanwa n’amategeko atarimo igihano cy’urupfu.”

Akomeza avuga ko abanyamakuru bibukwa bazize Jenoside, bakoze mu gihe kigoye kandi bakora bagowe.

Umuyobozi wa RBA, Barore, yibukije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko bari intwari ndetse bakoze akazi kabo neza.

Mutesi Scovia, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), yavuze ko abanyamakuru bakwiye kurangurura ijwi ryabo bavuga icyiza ndetse bakavuguruza ibitangazamakuru mpuzamahanga byafashe umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije abanyamakuru ko bakwiye kuyoborwa n’umutimanama wabo mu guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira ukundi.

Guverinoma yijeje ko hazubakwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hakazishywaho amazina yabo bityo hakazajya hashyirwa indabo mu rwego rwo kubibuka.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 13, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE