Guverinoma yashenguwe n’impanuka y’i Rulindo yahitanye 20

Guverinoma yashenguwe n’impanuka y’i Rulindo yahitanye 20

Ni impanuka ikomeye  yabereye hafi y’ahitwa ku Kirenga mu Murenge wa Rusiga w’Akarere ka Rulindo, yahitanye abantu 20 muri 52 yari itwaye mu muhanda Kigali-Rubavu. 

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mj  mjri iyo mpanuka ya bisi itwara abagenzi ya Sosiyete ya International yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare. 

Ubutumwa bwo kubihanganisha bwatanzwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Iryo tangazo rivuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko itanga ubufasha ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Ubutumwa bukomeza bigira buti:  “Tuributsa abakoresha umuhanda, by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, kugira ngo birinde impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje wukwirakwizwa amashusho agaragaza uburyo imodoka yari itwaye abo bagenzi yangiritse bikomeye, abantu bakavuga ko bigaragara ko uwari uyitwaye yagenderaga ku muvuduko mwinshi. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka yarenze umuhanda igaturiza muri metero 800, aho yageze igafatwa n’urutare isigayemo umuntu umwe uri mu bahise bahasiga ubuzima. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14