Guverineri w’Iburengerazuba yakiriye Ambasaderi wa USA mu Rwanda

Guverineri w’Iburengerazuba yakiriye Ambasaderi wa USA mu Rwanda

Kuri gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric Kneedler.

Intara y’Iburengerazuba ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byarebanaga n’imishinga Amerika igiramo uruhare mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubutumwa bugira buti: “Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa n’imishinga itandukanye Amerika igiramo uruhare mu Ntara, ijyanye n’ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo…”

Ubutwererane hagati y’Amerika n’u Rwanda bumaze imyaka 60.

Amb. Eric W. Kneedler w’Amerika mu Rwanda aherutse gutangaza ko ubwo butwererane bwamaze gushibukamo ubufatanye binyuze mu mishinga ibihugu byombi bihuriyemo.

Aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon François Xavier Kalinda. Bavuze uko  Washington yarushaho gukorana na Kigali mu mishinga impande zombi zihuriyeho.

Amafoto: Internet

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48