Guverineri Rubingisa yahwituye abayobozi bahugira kuri telefoni bakarangarana abaturage

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Kayonza kwisuzuma mu mikorere no kurushaho gutanga zerivisi zinoze ku baturage kugira ngo bafatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi yahugira kuri telefoni akirengagiza umuturage wavuye kure aje amukeneyeho serivisi, mu mwiherero w’iminsi ibiri wahurije hamwe ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kuva tariki ya 25 Mata.
Abitabiriye ni abo ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Akarere, abayobozi b’ibitaro, abayobozi b’amadini, abikorera n’abafatanyabikorwa i Rwinkwavu.
Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi n’Abakozi b’Akarere ka Kayonza gushyira hamwe, gukorera ku bipimo n’imihigo kugira ngo barusheho gushyira umuturage ku isonga no kunoza imitangire ya serivisi abaturage bagombwa no gukosora bimwe mu bitanozwa neza.
Yagize ati: “Umuturage ashobora kuza mu biro by’umukozi runaka yayobye, ugasanga yibereye kuri terefoni kandi ubwo uwo muturage yateze yavuye kure, ariko ugasanga ntiyakiriwe ngo ahabwe serivisi yifuza ku gihe cyangwa ngo amufashe amuhamagarire kuri terefoni undi wamufasha cyangwa amuyobore.”
Yakomeje agira ati: “Ibaze umuturage atahawe serivisi bukamwiriraho kandi ataha kure. Byamusaba kurara cyangwa agataha akazagaruka ariko serivisi zamuzanye yazimwe kandi yataye n’igihe cye.”
Guverineri Rubingisa yavuze ko iyo umuturage yimwe serivisi atishima ahuwo agatakariza icyizere abayobozi, agahitamo kugana itangazamakuru rikamukorera ubuvugizi kandi asize ubuyobozi.
Yagize ati: “Umuturage agutakariza icyezere ku buryo n’ibindi bitagenda neza atabikubwira agahitamo kubiceceka ahubwo akabibwira abanyamakuru akaba ari bo bamubariza kandi uwo muturage we yarakugezeho. Nimureke tunoze imikorere n’imikoranire kandi dutange serivisi umuturage agomba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yavuze ko umwiherero warugamije kongera kwibutswa inshingano abakozi n’abayobozi bafite mu guha serivisi abaturage no kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abayobozi n’abakozi n’uruhare rwo gufatanya n’abafatanyabikorwa.
Yagize ati: “Bahuguwe ku myitwarire y’umuyobozi no ku bumenyi agomba kuba afite, indangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi, kwicisha bugufi, kugira imico n’imyitwarire ntangarugero ku buryo akazi umuyobozi akora kaba kagaragaza neza umuyobozi nyawe.”
Nyemazi yakomeje agira ati: “Icyo dusaba abayobozi ni ukumva ko atari we wakora akazi wenyine ahubwo akwiye gufatanya n’itsinda ayoboye kandi agaha umwanya iryo tsinda rikamufasha rikoresheje ubumenyi buhuriweho kuko iyo abantu bafatanyije ntakibananira ariko habaye kuba nyamwigendaho icyo gihe umusaruro ntuboneka.”
Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu mwiherero bavuze ko bishimiye kongererwa ubumenyi mu kazi bakora kandi bagiye kurushaho guha abaturage serivisi nziza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yagize ati: “Nk’abayobozi twishimiye ko twongeye kwibutswa inshingano dufite ndetse ko abaturage bakwiye guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe. Uyu ni umwanya wo kwongera imbaraga no kunoza ibyo dukora kugira ngo birusheho gutanga umusruro ku baturage dukorera.”
Mukantwari Olive uyobora Akagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu, yagize ati: “Kuba umuyobozi mwiza ni ugutuma abo uyobora bagera ku ntego. Ngiye kurushaho gukorera ku bipimo n’imihigo, kunoza akazi no gufatanya nabo nyobora. Ikigaragaza umuyobozi mwiza ni umusaruro atanga.”
Abitabiriye umwiherero bibukijwe kandi intego z’icyerekezo cy’akarere cy’iterambere rirambye ryubakiye ku nkingi ziteza imbere abaturage mu buhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko tariki ya 03 kugeza ku ya 04 Gicurasi 2024 hari ikindi cyicirio cya kabiri kizitabira umwiherero kitabashije kwitabira.








