Guverineri Kayitesi yanenze Imiryango ifasha abaturage ntibarenze umutaru

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ashimira imiryango ifasha abaturage kuva mu bukene bagatera imbere, akanenga imiryango itarabasha kwereka umuturage uko yabasha kwivana mu bukene akoresheje amahirwe bamuzaniye ahubwo agasimburanwaho n’imiryango myinshi ntihagaragare icyo yabafashije.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo hasozwaga umwiherero w’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Ruhango (DJAF) hagamijwe kurebera hamwe ibikorwa byakorewe abaturage no kureba ibiteganyijwe mu mwaka wa 2023-2024.
Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bafasha abaturage bacu kuva mu bukene kuko uruhare rwanyu ruragaragara kuri bamwe kuko hari naho namwe mugera mukabona umuturage ahora mu bukene kandi hari n’indi miryango yahanyuze”.
Akomeza avuga ko bibabaje kubona imiryango 10 isimburanwa ku muturage ariko ugasanga ubuzima bwabo butararenze umutaru, bigaragara ko umuturage atigeze afashwa kuva mu bukene.
Yagize ati: “Turasaba imiryango yose ikorera mu Ntara yacu ko ikwiye gukorera umuturage kuko aho twanyuze hose twabonye ko usanga umuturage yarabaye umugenerwabikorwa w’imishinga irenga 10 ariko ugasanga ntacyahindutse mu buzima bwe kubera ko atigishijwe uburyo buhamye bwo kwivana mu bukene abyikoreye kandi azi n’impamvu agomba kubyikorera. Dukwiye kwigisha abaturage bacu kumenya neza impamvu bafashwa naho twifuza kubageza.”.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere mu Karere ka Ruhango, Daniel Nziziki yatangarije Imvaho Nshya ko ingengo y’imari y’abafatanyabikorwa yavuye kuri miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ageze kuri miliyari hafi 8 kandi bifuza gufasha abaturage kuva mu bukene.
Yagize ati: “Kugeza ubu dufite ingengo y’Imari yegera miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gukoreshwa mu gufasha abaturage kuva mu bukene kandi twese tugamije gufasha abaturage kuva mu bukene. Twe nk’urwego rureberera iyi miryango tubasaba kwereka umuryango bagiye gufasha impamvu z’ibyo bagiye kubakorera no kubigisha kwiherekeza ubwabo kugira ngo babashe kuva mu bukene.

ibi iyo byakozwe neza tuba twageze ku ntego zatujyanye ku muturage wabaga mu bukene kuko ntabwo natwe twakwishimira gukorera abaturage bikarangirira aho ntihagire icyo wibukirwaho kandi warakoze ibikorwa bitandukanye”.
Umuturage utuye mu Murenge wa Byimana, Kanzayire Marie Josee avuga ko imiryango itanga ubufasha yabahaye amatungo birangirira aho kuko nta gukurikirana niba itungo ricunzwe neza bikarangira gutyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko bashimira uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta ifasha abaturage kuva mu bukene, akabibutsa ko umuturage wafashijwe akwiye kwerekwa inzira nziza yo gukomeza kugenderamo kandi agakurikiranwa kugira ngo ibyo yafashijwe birambe.
Yagize ati: “Iyi miryango iradufasha cyane kuko itugerera aho ubushobozi bwacu dufite butagera kugira ngo abagize imiryango ifashwa kwivana mu bukene, murabafasha ariko ntabwo mubereka inzira bagomba kunyuramo kugira ngo ibyo mwabakoreye birambe nk’urugero umuturage uramwubakira ariko ibati cyangwa itegura iyo rivuyeho ategereza ko uzasubirayo kurishyiraho, si ko byakagombye tumwigishe nawe ajye agira uruhare rufatika mu byamukorewe”.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gutangaza ko ibyiciro by’Ubudehe bidakwiye gukoreshwa mu gusaba serivisi, hanatangizwa gahunda yo gufasha abaturage bakennye kurusha abandi kuva mu bukene(Graduation) aho umuturage afashwa ndetse akigishwa uburyo bwo kwivana mu bukene abigizemo uruhare.
Mu Ntara y’Amajyepfo harabarurwa imiryango ibihumbi 347.381 bari munsi y’umurongo w’ubukene hakaba kandi imiryango ibihumbi 33.129 igomba kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, gusa abazafashwa kuva mu bukene muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari 2023-2024 bagera ku miryango ibihumbi 54.219 mu gihe mu Karere ka Ruhango habarurwa imiryango iri mu bukene ingana n’ibihumbi 43.200, harimo imiryango 4.387 izishyurirwa ubwisungane mu kwivuza mu gihe imiryango ibihumbi 6.500 ari yo izaherekezwa ikavanwa mu bukene mu Karere ka Ruhango.

AKIMANA JEAN DE DIEU