Guverineri Habitegeko yasabye ubufasha mu guhangana n’igwingira i Rubavu

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu gukora ibishoboka byose muri gahunda bihaye hakajyamo gukemura ikibazo cy’igwingira gikomeje guhangayikisha iyi Ntara by’umwihariko Akarere bakoreramo.

Guverineri Habitegeko yabigarutseho ubwo yatangizaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere bagize JADF ICYEREKEZO ryatangiye ku wa 21 risozwa kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Ukuboza 2022.

Iyo mpuruza yatanzwe mu gihe Akarere ka Rubavu kabarurwamo abana bagera kuri 40% bagwingiye bari munsi y’imyaka itandatu nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku buzima n’abaturage.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ku rwego rw’Igihugu abana bafite ikibazo cy’igwingira bageze ku kigero cya 33%, aho kuva mu 2010, byagaragaye ko Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba tuza mu myanya ya mbere mu kugira abana bafite igwingira n’imirire mibi, kandi ari yo Ntara ikize ku biryo kurusha izindi.

Yemeje ko bimwe mu bibazo bihangayikishije Intara harimo igwingira riterwa n’imirire mibi muri aka Karere kandi gakungahaye ku biribwa,  abasaba kubafasha mu bikenewe harimo no kwigisha abaturage bihindura imyumvire.

Yagize ati: “Turashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu, kuko hari byinshi bagiramo uruhare bateza imbere abatuye Akarere, Intara n’Igihugu muri rusange. Kuri ubu turarwanya igwingira riterwa n’imirire mibi kandi ibyo kurya birahari mu baturage. Akarere ka Rubavu kareza kagasagurira n’ibindi bice by’Igihugu, ariko abaturage bakwiye kwigishwa bagahindura imyumvire ibyo kurya bakabitegura neza, bakamenya uko bategura indyo yuzuye; abafatanyabikorwa nk’abahura cyane n’abaturage bashyire imbaraga mu kurwanya igwingira bizadufasha cyane.”

Pasiteri Gakunde Felix Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere muri Rubavu (JADF ICYEREKEZO), yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku babyeyi bakorana umunsi ku munsi, kugira ngo hirindwe igwingira ry’abana kuko icyo baharanira ari ukuzamura iterambere ry’abaturage bita no ku mibereho yabo.

Yemeza ko umubyeyi iyo adashoboye gusukura ibyo agaburira umwana, ibyo arya biba byuzuyemo inzoka zigenda mu biryo zagera mu mubiri zigakura.

Guverineri Habitegeko François yagaragaje uburyo biteye inkeke kuba Intara ayoboye irwaza igwingira kandi ikize ku biribwa byose

Yagize ati: “Tugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga muri Rubavu, turashima uruhare imiryango yacu ikomeje kugira mu kuzamura abaturage ariko icyo twasabwe cyo kurwanya igwingira tugiye kugishyiramo imbaraga, ubukangurambaga kuri iki kibazo twabigize umuhigo kandi birashoboka.”

Yasabye abafatanyabikorwa bagenzi be kumenya ko umubyeyi akwiye gukangurirwa kumenya ko ubuzima bw’umwana bwubakwa neza mu minsi 1000, kugira ngo atazagwingira bikagira ingaruka ku hazaza he n’ah’Igihugu muri rusange.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bw’umubyeyi n’umwana yavuze ko umwana utitaweho  mu minsi 1000 ya mbere bituma  akora ibitandukanye n’ibyari bikwiye gukorwa.

Yasabye ababyeyi kwita ku buzima bw’umwana bagahabwa n’ubwabo bakitabira kubakingiza neza kandi ku gihe, ibinini bateganyirizwa bakabihabwa imirire ikavugururwa n’ibindi bitandukanye kuko imitekerereze ye iradindira, bikagira ingaruka mu myanzuro azagenda afata mu buzima bwe kubera atakuze neza.

Akomeza ashimangira ko umwana wagwingiye ari ikibazo kuzabyara kandi ngo byagaragajwe n’ubushakashatsi ndetse ngo byaba ari ikibazo gikomeje ku hazaza h’Igihugu. Ati: “Ibaze waragwingiye ugashakana n’undi wagwingiye hehe ngo kuzabyara cyaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu turasabwa guhaguruka tukarwanya igwingira.”

Uwamahoro Angelique ni umwe mu babyeyi bo muri Rubavu wemeza ko mu babyeyi bagenzi be hari abafite imyumvire ikiri hasi ku buryo hagikenewe ubukangurambaga bigishwa.

Yagize ati: “Mu Karere kacu usanga isuku ari nke mu babyeyi kandi ntabwo waba wabuze amazi yo kunywa, wabuze ayo gutekesha ngo ubone amazi yo gukaraba no gufura imyenda, usanga ari ikibazo gikomeye, turasaba ubuyobozi kudushakira amazi natwe nk’ababyeyi tugiye gukora uko dushoboye duharanire ko isuku yiyongera mu bushobozi bwacu.”

Yungamo ko usibye ikibazo cy’amazi bakeneye ubukangurambaga mu gutegura indyo yuzuye kuko usanga ibyo kurya bihari ikibazo kikaba mu kubitegura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko imibare y’abagwingiye igenda igabanyuka kubera imbaraga zishyirwa mu kwigisha n’ubukangurambaga, ariko ngo bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga bafatanyije n’abafatanyabikorwa.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE