Guverineri CG Gasana ashengurwa n’abana 700 bakiri mu mirire mibi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, CG Gasana K Emmanuel, yagaragaje kutishimira bimwe mu bibazo by’abana birimo imirire mibi igaragara mu Ntara abereye Umuyobozi, hakibazwa icyabuze kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Yasabye abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Turere tugize iyi Ntara gukora neza kugira ngo bashobore guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye no kurengera umwana.

Yabigarutseho ku wa Kane taliki 23 Werurwe, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Urugo Mbonezamikurire mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore. 

Yagize ati: “Gusa ntabwo bishimishije, iyo ubonye imibereho uko imeze ahangaha kuki tunanirwa, birapfira he? Bipfira he iyo mubona Intara yacu igifite abana bakiri mu mirire mibi barenga 700”.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urugo mbonezamikurire rwakira abana 28 n’urundi rwakira abana bafite ubumuga n’abatabufite, aho bakirwa n’Umuryango Wikwiheba Mwana.

Ni mu gihe insanganyamatsiko igira iti ‘Isibo igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana’. 

Guverineri CG Gasana avuga ko hashingiwe kuri Politiki ya Leta ijyanye n’uburere, imikurire, ubumenyi n’ubushobozi bw’umwana bifite icyo byagombye kubwira abayobozi bo muri iyi Ntara.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ubushakashatsi rwakoze ku ngo mbonezamikurire z’abana bato (ECD). 

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurera umwana no kumurengera ari cyo gipimo kikiri hasi ugereranije n’izindi nkingi uko ari esheshatu.

Ku bijyanye n’inkingi y’imirire, Akarere ka Gatsibo kari kuri 88.8% mu gihe Akarere ka Nyagatare kari kuri 66.6%.

Guverineri Gasana K. Emmanuel ababazwa n’uko abana 700 bakiri mu mirire mini mu Ntara ayoboye

Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko ababyeyi mu Karere ka Gatsibo, 89%  bishimiye Ingo Mbonezamikurire.

Mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi, Akarere ka Kayonza kavuye ku bana 42% bafite icyo kibazo kagera kuri 28% mu mwaka wa 2020.

Ni mu gihe Akarere ka Gatsibo kavuye kuri 32% kakagera kuri 28%, kakaba kiyemeje gukomeza kugira uruhare mu kugabanya imibare y’abana bari mu mirire mini.

Ku rundi ruhande Akarere ka Kirehe, imirire mibi yariyongere iva kuri 29% igera kuri 31%.

Uruhare rw’ababyeyi mu kugira uruhare mu kugaburira abana mu Ngo Mbonezamikurire, Akarere ka Gatsibo kaza ku isonga kuko kari kuri 90%.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Karere ka Gatsibo, ababyeyi bagira uruhare muri gahunda za ECD ku kigereranyo cya 81.5%.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yagaragaje ko ibi bibazo, atari ibibazo bikomeye cyane.

Yasabye abanyamadini gukangurira ababyeyi kugira isuku. Akomeza agira ati “Ubufatanyabikorwa bunoze buzakemura ibi bibazo by’imirire mibi”.

Dr Kayitesi yasabye abayobozi kwibutsa ababyeyi kurera abana babo.

Akomeza avuga ati: “Umubyeyi mwiza ni we shingiro ry’umuryango mwiza”.

Nadine Umutoni Gatsinzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera Umwana (NCDA), asobanura ko gahunda yo kugira umunsi mbonezamikurire y’abana bato ari gahunda bahisemo gufatanya n’Intara n’Uturere.

Ni mu rwego barimo kwisuzuma aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda y’Ingo Mbonezamikurire.

Kuva iyi gahunda yatangira, ubuyobozi bwa NCDA bwishimira ko hari intambwe imaze guterwa kuko kugeza ubu habarurwa ingo mbonezamikurire zisaga 30,000 mu Rwanda. Ingo Mbonezamikurire y’abana bato ziri hejuru ya 80%, ziri mu ngo z’abaturage.

NCDA inishimira ko kugeza uyu munsi hari abarezi basaga 20,000 bahuguwe ku kurera abana mu ngo mbonezamikurire.

Avuga ko hakiri imbogamizi mu nkingi y’imirire. Ati: “Dufite nk’igihugu intego yo kuba twageze nibura kuri 19% umwaka utaha wa 2024 ariko ubushakashatsi buheruka buracyatwereka yuko tukiri kure”.

Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko nkuko imibare ibigaragaza ababyeyi bamaze kumva akamaro k’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato.

Ati: “Ni ahantu ababyeyi basiga abana na bo bakajya mu mirimo y’iterambere ariko na none n’abana umumaro bibagiraho ni uko bagira imikurire myiza”.

Mukaniyiturinze Dative, umwarimu w’abana mu rugo mbonezamikurire ruherereye mu Mudugudu wa Ibare, mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama, yabwiye Imvaho Nshya ko bagira amasomo afasha abana.

Avuga ko bagira isomo riteza imbere ururimi aho biga ibisakuzo, indirimbo, ibitekerezo no kumenya indabyo z’ibiti biribwa n’ibitaribwa.

Yongeraho ko bagira isomo ryo gufungura aho umwana amenya ko icyo afite agisangira na mugenzi we.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE