Gutunganya amazi ntibizabangamira ikorwa ry’umuhanda Kigali- Muhanga

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize isaha 1
Image

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje ko ikorwa ry’umuhanda Kigali- Muhanga ritazabangamirwa n’uruganda rutunganya amazi yakoreshejwe mu Mujyi wa Kigali rurimo kubakwa ku Giticyinyoni.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibirebana na politiki y’Igihugu y’imitunganyirize y’imijyi ku wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Dr Gasore, yavuze ko iyigwa ry’imishinga y’ibikorwa remezo rikorwa neza ku buryo itagongana.

Yagize ati: “Ni uko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ari yo ihuza imishinga yose y’amashanyarazi, amazi, imyubakire, muri icyo gihe turabanza tugafata imishinga tukayihuriza hamwe tukayishyira ku makarita kugira ngo turebe imishinga yaba igongana tubikosore mbere y’uko imishinga itangira.”

Ku bijyanye n’umuhanda Kigali-Muhanga, yavuze ko inyigo yawo igeze kure uzatangira kubakwa hagati mu mwaka utaha.

Dr Gasore yagize ati: “Ni umushinga warangiye, ugeze mu cyiciro cyo gushushanya aho umuhanda uzanyura n’ibiwugize byose. Ndibwira ko hagati mu mwaka utaha, umushinga uzatangira.”

Yakomeje asobanura ko nta gongana ry’imishinga, ryatuma imwe isenya indi.

Ati: “Nta mishinga izagenda igongana ngo usange bamwe bubatse, abandi babisenye bagiye kubisubiramo.”

Ku mushinga wo guhuza no gutunganya amazi yanduye mu mujyi wa Kigali, Minisitiri Dr Gasore yavuze ko umushinga wo gutunganya amazi akoreshwa mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Ni umushinga munini uzatwara miliyari zigera muri 90 watangiye mu 2023, ugamije guhuza amazi yose yo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ayo mu gice cyo kwa Rubangura, yose ikayatwara Nyabugogo ku Giticyinyoni ukayatunganya.”

Umushinga wo gutunganya ayo mazi n’iyagurwa ry’umuhanda Kigali- Muhanga ukaba utazagira ibibazo byo kugongana.

Umuhanda wa Kigali-Muhanga, uzatangira kubakwa hagati mu mwaka wa 2026.

 

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE