Gutenguhwa mu rukundo byamuteye gukora igisigo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umusizi Kibasumba Confiance yahishuye ko icyamuteye kwandika igisigo yise ‘Singikunze ukundi’ ari uburyo inshuti ye yatengushywe mu rukundo bikamuviramo indwara y’agahinda gakabije.

Icyo gisigo kimaze iminsi ine hanze, ngo kiri mu byamworoheye gukora kuko yumvaga ari umusanzu akwiye gutanga ku rungano rwe n’abakiri bato, kuko akenshi usanga bizera abo bakundana batenguhwa bikabagora kwiyakira.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, uyu musizi yayibwiye ko ‘Singikunze ukundi’ yagikomoye ku nkuru mpamo y’inshuti ye, yahuje n’izindi nkuru z’abatengushywe bikabaviramo kwishora mu biyobyabwenge.

Ati: “Ni inkuru mpamo ku nshuti yanjye yatengushywe n’umusore bakundanaga bari bagiye gushyingiranwa ariko akajya amuca inyuma ku nshuti ze, abimenye biramugora kwiyakira arwara agahinda gakabije yiyumva nk’utazongera gukunda.”

Arongera ati: “Ni igisigo cyanyoroheye kuko nagikoze mu cyumweru kimwe gusa bitewe n’uko numvaga ari nk’ubutumwa bwihutirwa ntuye urungano. Nyuma y’uko numvise inkuru z’abakobwa bato batandukanye bagize ihungabana rituruka ku gutenguhwa mu rukundo, naravuze nti kuki ntakoramo igisigo n’utarakunda urimo kubigerageza akabijyanamo ubwenge.”

Kibasumba avuga ko bigoye kubwira umuntu kuba aretse gukundana kubera ko akiri  muto, kuko waba ushaka kwiteranya.

Ati: “Ntekereza ko bakabaye birinda kwishora mu nkundo bakiri bato, ariko biragoye ko wabwira umuntu ngo wikunda uracyari muto, ahubwo uramureka akarunguruka, akazagaruka atanga ubuhamya, icyiza ni ukumubwira ngo itonde aho urimo kujya genda gake, uriya ni umuntu igihe cyose ushobora kumubonamo ibihabanye n’ibyo umwitezemo.”

Ni igisigo avuga ko atakoreye gusa kuburira abagitangira gukundana, ahubwo harimo no guhumuriza abatengushywe, kuko ubuzima bukomeza ku buryo kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwigunga no guta icyizere atari cyo gisubizo.

Akoze icyo gisigo gikurikiye icyo yise Impanuro II yafatanyije n’umusizi Tuyisenge Olivier, cyakurikiraga Impanuro I yafatanyije na Junior Rumaga.

Ni ibisigo avuga ko akora mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kumvikanisha ibigoye abakobwa banyuramo n’uko bakwiye kubyikuramo.

Kibasumba avuga ko yakoze icyo gisigo kugira ngo aburire abakundana kugenda gake
Inkuru y’inshuti ye yatengushywe mu rukundo yamuteye guhimba ‘Singikunze ukundi’
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE