Gusura igicumbi cy’Intwari byasigiye umukoro urubyiruko rwa ‘Never Again Rwanda’

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Bamwe mu rubyiruko rugize Umuryango ‘Never Again Rwanda’, ugamije kubaka amahoro arambye bagaragaje ko gusura Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda bitumye bosobanukirwa amateka bajyaga basoma mu bitabo ndetse bakaba bacyuye umuhigo wo kugera ikirenge mu cy’Intwari zababanjirije.

‎Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, ubwo urubyiruko rw’uwo muryango rukabakaba 200 rwasuraga Igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

‎Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje ko gusura icyo gicumbi byatumye babiha agaciro gatandukanye nako babihaga mbere yo kuhigerera kuko basobanukiwe ko na bo bakora ibikorwa by’ubutwari bahereye ku bikorwa bito.

‎Bavuga ko byatumye biyumvamo icyizere, imbaraga n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

‎Amani Esther yagize ati: ”Mpereye kuri  Uwiringiyimana Agatha hari ukuntu najyaga mwiga mu ishuri ariko simbihe uburemere cyane nkuko nabyiboneye kandi yagize uruhare rurnini mu guteza imbere umugore. Nahise numva ko nanjye mfite agaciro, imbaraga n’ubushobozi kandi ndumva nifuza kuzahabwa ishimwe nk’Intwari y’Igihugu.”


‎Iraguha Ishimwe Ornella na we ati: “Sinumvaga ko mu banyeshuri b’i Nyange hari abakiriho! Nanabonye ko kuba Intwari bidasaba kujya ku rugamba ngo ndasane ahubvwo ari ugukora ibikorwa bifitiye abandi akamaro.”

‎Bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa byiza bakoraga ndetse babishishikarize n’abandi.

‎Umuyobozi Uhuza Ibikorwa by’Urubyiruko muri ‘Never Again Rwanda’, Akaliza Martine avuga ko intego bafite ari iyo gutuma urubyiruko rumenya amateka kandi rukiga hagamijwe kubaka u Rwanda rw’ejo.

‎Ati: “Twagiye dusura Inzibutso zitandukanye, ubu icyo turi gukora ni ugusura ibicumbi by’intwari kugira ngo twige kuko utameya iyo ava ntamenya iyo ajya.”

‎Yongeyeho ko gusura bifasha ababyiga mu mashuri kuko bituma bibonera imbonankubone ibimenyetso bifatika atari ukubisoma mu bitabo.

‎Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukangurambaga no kubungabunga ibicumbi by’Intwari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe,(CHENO) Ntagungira Cyprien, yagaragaje ko urubyiruko rufitiwe icyizere cyane ko ari zo Ntwari z’ejo kandi bigaragarira mu nyota bafitiye kumenya amateka na bimwe mu bikorwa bigaragarira amaso.

‎Ntagungira avuga ko urubyiruko rwihariye 85% by’abasura, ibyo bikaba bitanga icyizere ko ubutumwa batanga bugera henshi.

‎Ati:” Ntidushidikanya kuko ibyo baba bigiye aha n’izindi nzira ducamo dukora ubukangurambaga bizatuma tubona bakora ibikorwa by’indashyikirwa. Urubyiruko rurahuze ariko abagera aha batubere urugero rwiza rwo guhindura abandi.”

‎Yasabye ababyeyi n’abandi bahura n’urubyiruko kubatoza ibikorwa by’ubutwari kuko butavukanwa ahubwo butozwa kandi bugaharanirwa.

‎Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
‎Imanzi;ni intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.

‎Muri icyo  cyiciro hashyirwamo intwari itakiriho, hakaba harimo  Maj Gen. Gisa Fred Rwigema n’Umusirikare utazwi.

‎Mu cyiciro cy’intwari z’Imena harimo izakoze ibikorwa bidasanzwe zakoreye Igihugu birangwa n’igitambo cy’ikirenga.

‎Harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité n’ abanyeshuri b’i Nyange.

‎Hakaba n’icyicro cy’intwari z’Ingenzi, gusa nta ntwari irashyirwamo kuko hagikorwa ubushakashatsi.

Ntagungira Cyprien, Umuyobozi muri CHENO asobanurira amateka urubyiruko rwa ‘Never Again Rwanda
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE